Imihango yo gusaba no kwiyakira yagiye iraza abageni muri sitade yakomorewe

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, yakomoreye imihango y’ubukwe yo gusaba no kwiyakira (reception), yagiye iraza abarimo abageni muri sitade mu bihe bitandukanye.

Iyi nama yatanze uburenganzira bwo gukora iyi mihango, gusa ishyiraho umubare ntarengwa w’abagomba kuyitabira, mu gihe yabereye ahasanzwe cyangwa ahandi habugenewe.

Mu gihe irabera ahasanzwe, ntigomba kurenze abantu 30 bayitabira, mu gihe irabera muri hoteli, ahagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani (gardens), ntigomba kurenza abayitabira barenga 30% by’ubushobozi bwaho.

Uretse ibyo kandi, abitabira iyi mihango bose bagomba kubanza kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19.

Iki cyemezo kigira kiti: “Imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira bijyanye n’ubukwe birasubukuwe, ariko ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30. Icyakora iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira ahantu nk’aho bateraniye, kandi berekanye ko bipimishije Covid-19.”

Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) nk’uko iyi nama yabyemeje.

N’ubwo Guverinoma y’u Rwanda yemeraga ko haba imihango yo gusezeranira imbere y’amategeko n’imbere y’Imana gusa, igashyiraho umubare ntarengwa w’abagomba kuyitabira, abenshi bagiye bagaragara bayikora bakanarenzaho gusaba na ‘reception’, kandi bakitabira ari benshi.

Na yo yifashishije inzego zirimo Polisi y’Igihugu, yagiye ibafata, ikabaha ibihano birimo kurazwa muri sitade nka bimwe mu bihabwa uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu barenze ku cyemezo cya Guverinoma bakarazwa muri sitade harimo umugeni wari wambaye agatimba, wafashwe ubwo yari amaze gusabwa. Uyu, umukwe hamwe n’abo bari kumwe barajwe muri sitade ya IPRC Kigali tariki ya 4 Mata 2021.

Inkuru y’uyu mugeni https://bwiza.com/?Abantu-nibareke-amarangamutima_CP-Kabera-ku-mugeni-warajwe-muri-sitade

Uwo munsi kandi hari undi mugeni yafatanwe n’abari bitabiriye ubukwe bwe, mu Kagari ka Nyabisindu k’Umurenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo, kimwe n’undi wafatanwe n’abandi mu Kagari ka Nyagatovu k’Umurenge wa Kimironko muri Gasabo; bose barazwa muri sitade.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *