Rwanda Premier league itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yakuyeho imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi.
Umunsi wa gatandatu wa shampiyona wagombaga gukinwa hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Ukwakira.
Ku wa 19 Ukwakira kandi ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe.
Iyi mikino yose yakuweho mu rwego rwo gufasha Amavubi kwitegura umukino wo gushaka itike ya CHAN azahuriramo na Djibouti.
Iyi mikino yakuweho mu gihe APR FC yari yarandikiye Rwanda Premier league isaba ko itakina na Rayon Sports ahubwo umukino bari bafitanye ugasimbuzwa uwa Gasogi United.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yifuje ko imikino y’ibirarane ifite yakinwa hagendewe ku bijyanye n’uko ikurikirana.


