Imikino ya Shampiyona irasubukura, APR FC igarukanye amaraso mashya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya APR FC iraba ikina n’ikipe ya Etincelles Fc mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, APR FC yari imaze iminsi itagaragara ku bibuga byo mu Rwanda bitewe n’uko yari yitabiriye irushanwa yatumiwemo muri Brazzaville iraza gukina uyu mukino ifite n’umutoza mukuru mushya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jimmy Mulisa uherutse guhabwa akazi ko gutoza ikipe y’ingabo z’igihugu ngo yiteguye ko iyi ikipe izitwara neza impere ya Etincelles FC, uyu mugabo utaramara icyumweru ahawe gutoza iyi kipe ngo yizeye ko aza kwitwara neza muri uyu mukino ubanziriza iyindi yose izaba mu mpera z’iki cyumweru yose y’umunsi wa 7 wa AZAM Premier league nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver.
Kugeza ubu APR FC ifite amanota 8 yakuye mu mikino 4 imaze gukina, bivuze ko APR FC ifite iikino y’ibirarane ibiri harimo uwo yagombaga kuba yarakinnye na Pepiniere FC ndetse n’uwa Kirehe FC.
Kuri ubu ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na Rayon Sport APR FC iri ku mwanya wa 8,
Uko imikino yo ku munsi wa karindwi iteganyijwe
Kuwa Gatanu:

  • APR FC vs Etincelles (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu

  • Police FC vs Kirehe FC (Kicukiro)
  • Espoir FC vs Musanze FC (Rusizi)
  • Gicumbi FC vs Marines (Mumena)

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku Cyumweru:

  • Amagaju FC vs Rayon Sports (Nyamagabe)
  • Sunrise FC vs Bugesera FC (Nyagatare)
  • Kiyovu SC vs Pepiniere FC (Mumena)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *