Imirambo ibiri yagaragaye  mu kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’Uburundi

Sangiza iyi nkuru

Imirambo y’abagabo babiri bataramenyekana imyirondoro yabo yagaragaye mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’Uburundi mu ntara ya Kirundo.

Igipolisi cy’Uburundi cyemeza  gishimitse ko iyi mirambo yaturutse ku ruhande rw’u Rwanda binyuze mu ruzi rw’akagera nk’uko inkuru dukesha UBM News ibitangaza.

Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi, Pierre Nkurikiye  avuga ko iyi mirambo yatoraguwe ku minsi itandukanye kuko ngo uwambere watoraguwe kuwa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo naho undi utoragurwa kuwa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018.

Igipolisi cyemeza ko imirambo y’aba bagabo igaragaraho ibikomere kandi ko bigaragara ko bishwe mbere yo kujugunywa mu ruzi rw’Akagera.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ubuyobozi bwo mu gace ko hafi y’ikiyaga cya Rweru ku ruhande rw’Uburundi nk’uko aya makuru akomeza abivuga,bwemeza ko nta muntu waburiwe irengero.

Iyi mirambo igaragaye mu Kiyaga cya Rweru nyuma yaho mu kwezi kwa Karindwi 2014 abarobyi batangaje ko bagenda babona imirambo myinshi mu kiyaga cya Rweru kandi ko yabaga iboshye, yambaye ubusa n’ibindi.

Abo mu gace ka Muyinga  kegereye iki kiyaga mu Burundi bemeje ko nta muntu n’umwe babuze.

Mu mwaka wa 2014 kandi hagaragaye imirambo  igera kuri 40.

N’ubwo igipolisi cy’Uburundi kivuga ko iyi mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru yaba yaturutse mu Rwanda, nta gihamya kimenyetso simusiga kigaragaza ko  iyi mirambo yaba yaturutse ku ruhande rw’u Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *