Imirambo ine y’abantu bishwe baboshye yabonwe n’abarobyi ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, ireremba mu ruzi rwa Rusizi, ku nkengero y’uyu mugezi yegereye umusozi wa Nyamitanga.
Aba barobyi bavuga ko iyi mirambo yarerembaga mu mugezi, yose ikaba ari iy’abagabo, by’umwihariko bakaba baragiye bicwa baboshye. Bakaba bayibonye ku ruhande rugana ku musozi wa Nyamitanga, Komini Bubanza, Intara ya Cibitoke, mu Burundi.
Nyuma yo kubona iyi mirambo, inzego z’umutekano zifatanije n’iza gisivile muri ako gace ngo zahageze, abaturage bari bahashungereye barahirukanwa.
Ikinyamakuru sosmedias/Burundi gitangazako umwe mu bahasigaye ubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yagitangarije ko imyirondoro y’abo bantu itamenyekanye.
Umwe mu bayobozi ngo akaba yahise atanga itegeko ryo gushyingura iyi mirambo nta n’iperereza rikozwe, ngo akaba yavugaga ko idashyinguwe ishobora guhumanya abantu n’ibidukikije.
Iki kinyamakuru gitangaza ko mu kwezi kumwe byibura imirambo y’abantu icyenda imaze kubonwa kuri uyu mugezi irimo ine y’abasirikare, byatangajwe ko bari mu itsinda ry’abasirikare b’u Burundi bawambutse mu ijoro bagana muri Congo.
Abaturiye uyu mugezi bavuga ko bafite impungenge baterwa n’iyi mirambo by’umwihariko bagasaba ko hakorwa iperereza ryihariye.


