Inzu zaratwitswe, ibihumbi by’abaturage birahunga kubera imirwano imaze icyumweru hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Mai Mai, bityo abaturage bakaba bavuga ko bugarijwe n’ibibazo batewe n’iyi ntambara.
Umuyobozi wa Komini Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha avuga ko Abarwanyi ba Mai Mai bazindutse ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi, batera mu duce dutuwemo n’Abanyamulenge batwika inzu, abaturage bava mu byabo barahunga.
Iki gitero Mai Mai igabye ku Banyamulenge kije gikurikira icyo umutwe wa Gumino na Twirwaneho y’Abanyamulenge bagabye mu gace k’Abanyindu n’ubundi bwoko mu Gipupu, Mutunda n’ahandi, hakaba hari n’utundi duce Abanyamulenge batwitse.
Mukiza uvuga ko igisirikare cya Congo (FARDC) ntacyo gikora ngo gihagarike iyi mirwano, ashimangira ko hari ikihishe inyuma yayo.
Avuga ko inyeshyamba za Mai Mai zirimo kugaba ibitero muri segiteri ya Tanganyika na Rulenge, ngo zitwaza urupfu rw’umuyobozi wabo waguye mu gace ka Tanganyika yishwe n’umutwe wa Gumino w’Abanyamulene, ariko ko bigaragara ko hari ikindi kibyihishe inyuma.
Ati “Ni ibintu turimo dushakisha kumenya neza abantu bakoresheje aba ba Mai Mai kandi baranabashyigikira,…”.
Abaturage bamaze icyumweru cyose muri iyi ntambara bavuga ko bugarijwe n’imibereho mibi. Uyu yagize ati “Dufite inza nyinshi, nyinshi,… abana barahunze, abagabo bahunga ukwabo n’abagore ni uko, twese ntabwo turi hamwe, Mudutabare mutubere abatabazi muduhereze icyo turya n’ibindi, ntawahunganye imyenda,…”.
Sosiyeti Sivile muri aka gace imirwano irimo kuberamo, yatangarije VOA ko ibihumbi by’abaturage byahungiye iyi mirwano mu mashyamba, mu misozi n’ahandi mu gihe igisirikare cya Congo kirebera.


