Imiryango yo mu burasirazuba ifite ikibazo cy’inzara igiye guhabwa inkunga y’ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura uko yatanga ubufasha bw’ibyo kurya ku miryango isaga 3,000 mu burasirazuba ikeneye inkunga yo guhangana n’ingaruka z’uruzuba rwibasiye iki gice.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba ivuga ko nubwo ibindi bice by’igihugu byagize umusaruro mwiza mu gihembwe cya mbere cy’ihinga muri uyu mwaka kiri ku musozo, ingo nyinshi mu burasirazuba bw’igihugu zabonye umusaruro mukeya ndetse zimwe zikawubura bigatuma zugarizwa n’ikibazo cy’inzara.
Ubushakashatsi bwa Minagri kugeza ubu bukaba bumaze kubarura imiryango isaga 3,000 mu mirenge 5 y’Akarere ka Kayonza, n’indi isaga 2,500 mu tugari 7 tw’Akarere ka Kirehe, ikeneye inkunga y’ibyo kurya kubera umusaruro mukeya wahabonetse.
Ubu bushakashatsi kandi bwabonye imirenge 5 yo mu Karere ka Nyagatare, aho abahinzi nta kintu bazasarura na gito kubw’ibyo ikaba ikeneye inkunga y’ibyo kurya. Intara y’Iburasirazuba ikaba ikunze kwibasirwa n’amapfa kurusha ibindi bice by’igihugu.
Abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda bavuga ko ibice bifite ibibazo ahanini ari ibitaragezemo gahunda yo kuhira yatewe inkunga na Banki y’Isi.
Minisitiri w’ubuhinzi, Geraldine Mukeshimana, avuga ko minisiteri iri gukorana bya hafi n’abayobozi b’ibanze kugirango iyo nkunga izahabwe imiryango iyikwiriye kandi ku gihe.
Uduce dukenye iyi nkunga tukaba ari imirenge ya; Ndego, Murama, Kabarondo, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu, yo muri Kayonza, na Nyarubuye, Kigano, Nasho, Mpanga, Nyamugari na tumwe mu tugari mu Karere ka Kirehe.
Minisiteri y’ubuhinzi ikavuga ko umusaruro w’ubuhinzi mu bindi bice by’igihugu wiyongereye cyane kubw’ibyo iyo nkunga yo gufasha uburasirazuba ikazavanwa mu gihugu imbere.
Imibare ya MINAGRI ikaba igaragaza ko muri iki gihembwe hitezwe toni 585,400 z’ibishyimbo zizava kuri hegitari 354,900; toni 66,014 z’umuceri zizava kuri hegitari 13,728, mu gihe umusaruro w’imyumbati uzagera kuri toni 703,909 uvuye kuri hegitari 44,128.
Nubwo igihingwa cy’ibigori cyahuye n’ikibazo cya nkongwa mu mwaka ushize, ubu hitezwe umusaruro wabyo ugera kuri toni 775,00 zizava kuri hegitari 258,139.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *