isc.jpg

Imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri RDC yagaragaje ko iyo mu baturanyi ari yo ntandaro y’umutekano muke

Sangiza iyi nkuru

Mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya guhera tariki ya 22 Mata 2022, abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagaragarije Leta ko ikomoka mu bihugu by’abaturanyi ari yo ntandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabitangaje ku wa 29 Mata ubwo yari amaze kwinjiza mu ngabo abofisiye bashya bize mu ishuri rikuru rya ISCAM, yavuze ko imitwe ikomoka muri ibi bihugu yatunzwe agatoki irimo: FDLR ikomoka mu Rwanda, RED Tabara ikomoka mu Burundi na ADF ikomoka muri Uganda.

Ibi biganiro byabayeho byubahirizaga icyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, yabereye i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022.

Perezida Ndayishimiye ati: “Ibyo biganiro byahise bitangira bidatinze. Mu byavugiwe muri ibyo biganiro, bose bahurije ko umutekano muke uterwa n’imitwe y’abanyamahanga, FDLR, ADF, RED Tabara, FNL n’iyindi. Bakaba basabye abo bose bayigize bakwirukanwa, bagataha mu bihugu byabo. Ni nabyo inama y’ibihugu byo muri uyu muryango yari yarabye.”

Ku ruhande rw’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yasabye abarwanyi ba RED Tabara na FLN gutaha, abasezeranya ko abazabyifuza bazasubizwa mu buzima busanzwe. Gusa ngo abazakomeza gukoreshwa intwaro, ingabo za Leta zifite ubushobozi bwo kubarwanya.

Ati: “Natwe tubahamagarira gushyira hasi intwaro, batahe ku neza. Twiteze ibintu bibiri: kubakira batashye ku neza cyangwa kubasanga mu birindiro byabo muri RDC. Birashoboka ko bashobora kuza nk’ibyihebe, baje kwica abantu. Aho na ho ni ukubitegura neza, tubafatire icyemezo biciye mu nzira bazaba bahisemo. Icyo tuzi ni uko nta bushobozi bafite bwo kudutobera kuko igihe biyubatse ni byo bashakaga ariko byarabananiye, bajya aho babona ko byoroshye kuba.”

Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Nairobi, bahaye abayoboye ingabo zo mu karere gutegura mu byumweru bibiri abasirikare buri ruhande ruzohereza, muri uku kwezi kwa Gicurasi 2022 zikazaboherezwa mu burasirazuba bwa RDC kurwanya imitwe izaba yaranze kurambikwa intwaro; yaba ikomoka mu gihugu cyangwa mu baturanyi.
isc.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *