Imodoka abami b'injyana ya Hip Hop barasiwemo zashyizwe mu cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Imodoka ibyamamare mu njyana ya Hip Hop, Biggie na Tupac byarasiwemo umunsi bisezera ku isi ya Rurema zashyizwe mu cyamunara.

Imodoka yo mu bwoko bwa GMC yarasiwemo Notorious BIG yari imaze imyaka 20 ba nyirayo batazi ko ibitse amateka y’injyana ya Hip Hop nk’uko ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga.

0303-notorious-big-suv-bullet-holes-momentsintime-5
Imodoka B.I.G yarasiwemo

Ba nyiri iyi modoka batuye mu mujyi wa Los Angeles babwiye iki kinyamakuru ko iyi modoka bayiguze mu Ukwakira 1997 bayiguze n’undi muntu wari wayiguze mu cyamunara, bakaba baramenye ibyayo neza mu 2005 ubwo igipolisi cyashakaga kuyifashisha mu iperereza ku rupfu rwa BIG.

Nyakwigendera Notorious B.I.G
Nyakwigendera Notorious B.I.G

Iyi modoka yakoze miles 114,000 ikaba amasasu yarayifashe mu mwanya w’imbere ugenewe umugenzi. Aha akaba ari ho BIG yari yicaye umunsi yaraswaga muri Werurwe 1997. Ba nyiri imodoka bakaba bavuga ko uwo muryango ugaragaho aho amasasu yafashe bari barawuhinduye mbere y’uko bagura imodoka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyakwigendera Tupac Shakur
Nyakwigendera Tupac Shakur

Iyi modoka rero ubu yasubijwe mu cyamunara kuri miliyoni 1,5$ ikaba ishobora kugurirwa kuri internet ku rubuga Momentsintime.com. Imodoka yo mu bwoko bwa BMW Tupac yiciwemo nayo ikaba iri mu cyamunara uhereye ku giciro nk’iki nk’uko TMZ ivuga.

Imodoka Tupac yarasiwemo mu 1996
Imodoka Tupac yarasiwemo mu 1996

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *