Imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ikozwe neza buri wese akanyurwa ni isoko y’ibyishimo mu muryango. Ntago umugabo yaba yashimishije umugore we ngo bagirane ibibazo by’urudaca.
Umugore ntiyaba yashimishije umugabo we mu gitanda hanyuma ngo ahindukire ngo amuce inyuma.
Umugabo ntiyaba yafashije umugore we kugera ku byishimo bye byanyuma ngo yifuze abandi bagabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munsi turarebera hamwe ingingo yo kuvugana n’umugore wawe igihe muri gukora imibonano mpuzabitsina.
Abagabo benshi bakunze kwibaza niba byaba ari byiza kuvugana n’umugore igihe bari gukora imibonano mpuzabitsina. Ese koko abagore bakunda umugabo ubavugisha igihe bari gutera akabariro? Igisubizo ni Yego.
Tugiye kurebera hamwe impamvu 2 umugabo agomba kuvugisha no kuganiriza umugore we mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Impamvu ya mbere
Kuvugisha umugore mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina ni uburyo bwiza bwo kumukuramo amakuru n’ibitekerezo. Icyo uba ugamije ni ukumenya ibyo ashaka ko umukorera. Twibuke ko intego ufite ari ukugira ngo mwese mwishimire icyo gikorwa.
Ku mugabo kwishimira imibonano mpuzabitsina ntibiva kure. Kurangiza biba bihagije. Abakobwa/abagore ntibyoroha ko bagera ku byishimo byabo byanyuma umugabo atabibafashijemo.
Amagambo nka”Urashaka ko mbigenza gute?”Ese ukeneye ko nkora hehe?Dukoreshe ubuhe buryo (Positions) ngo wishime”.., nibyo umugore aba akeneye kumva .
Numenya ibyo akeneye bizoroha kumushimisha no kumuryohereza mu buriri. Iyo ikozwe imibonano mpuzabitsina umugabo atavuga, biha ishusho mbi umugore.
Ko agamije kwishakira ibyishimo bye gusa aho kwita kumwitaho nawe ngo abashe kurangiza.
Impamvu ya kabiri
Indi mmpavu aba ari byiza kuvugisha umugore wawe mugihe muri gutera akabariro, ni ukugira ngo umufashe kuguma mu gikorwa nyirizina.Iri ni ibanga abagabo bamwe na bwamwe batajya bamenya.
Gukomeza umubwira amagambo meza,ko icyo ugamije ari uko nawe agera ku byishimo byanyuma,ko wishimiye uko ari kwitwara,..bituma atabihirwa cyangwa ngo abe yatekereza ibindi bintu akagusiga mu gitanda mu buryo bw’ibitekerezo, akabaha adahari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo umugore atagaragaje ubushake bituma n’umugabo abihirwa.
Ni ahawe rero ho kumuvugisha kuko imibonano mpuzabitsina si igihe cyo guceceka ahubwo ni umwanya wo kugaragarizanya amarangamutima.
Bagabo rero ni byiza ko muganiriza abagore banyu igihe muri kwiha akabyizi.
Inyungu tubonye ko ziba ari ku mpande zombie kuko mwese mwishimira iki gikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@Bwiza.com


