Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari bimwe mu bimenyetso bigaragara ku mpande zombi, gusa akenshi abagore ntibakunze kubwira abagabo babo ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina, gusa bakagira ibimenyetso byihariye bakoresha babigaragaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba ubusanzwe bagira isoni:
Bikunze kugaragara ko akenshi igitsina gore kigira isoni byagera ku ngingo yo gutera akabariro bigahumira kumurari ikaba impamvu ikunze gutuma abagore badatobora ngo berure ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Guhishira
Abagore benshi bagira icyo twakita ingeso yo guhishira buri kimwe kibabayeho ugasanga binabakurikirana no mu gihe bifuje gukora imibonano mpuzabitsina ntiberure ko babishaka kandi kumaso ubona ko abishaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gutinya ko umugabo yamubona ukundi (akamugereranya n’indaya)
Igitsinagore akenshi iyo bashaka imibonano mpuzabitsina barinumira bitewe nuko baba batinyako mu gihe babyisabira umugabo yabibona nabi kuba amwisabiye ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ibi bisa nkibyamaze kuba umuco aho usanga umugabo ariwe ufata iyambere mukubwira umugore ko batera akabariro nyamara ugore yari yabishatse kuva kare kubera umuco bamaze kwiremamo wo kwitinya bagahitamo kunuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


