Impamvu 7 zishobora gutera umugore guca inyuma umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Bimaze kugaragara ko ingo nyinshi uko bukeye n’uko bwije zigaragaramo gucana inyuma, ku mpande zose ariko ku bagore hari impamvu zikomeye zituma baca inyuma abagabo babo zishobora no kuba intandaro yo gutandukana burundu.
ggg
1.Kutagaragarizwa amarangamutima
Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma abagore baca inyuma abagbo babo, nk’uko bizwi ko igitsina gore hafi ya bose bakunda ubitaho bakagaragarizwa kwitabwaho, iyo abagabo babo batabitayeho ni cyo gihe usanga bashatse ababitaho bibanogeye.
2.kutigirira ikizere
Iyi nayo ni impamvu ikomeye ituma abagore baca inyuma abagabo babo aho usanga batiyizeye ko bashobora kwihagararaho igihe babonye undi mugabo ubareshya, bityo ntibibuke ko hari uwo bafitanye igihango bagashiduka baguye mu mutego.
3.Guhura n’abagabo baheheta
Aho abagore baca hose usanga barebwa kandi banitaweho cyane, aho bamwe bahura n’abagabo b’abahehesi ugasanga ntibaboroheye, ndetse bakanababuza amahoro igihe kikaza kugera ugasanga baguye muri icyo cyaha cyo guca inyuma abagabo babo, iyo atihagazeho biramurangirana.
4.Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina
Iyi ni impamvu simusiga ituma abagore batihanganira abagabo babo igihe badakorewe imibonano mpuzabitsina ngo banyurwe ari cyo gihe bajya gushaka abagabo b’inararibonye mu gutera akabariro, byaba na ngombwa bakabishyura ariko ntibakomeze gupfanirana.
Ariko na none umugore uzi icyo agamije ko ashaka kubaka ntiyakagombye gushakira umuti aho, aganiriye n’umugabo we ku kibazo afite bafatanya iyo mibonano ikaryoha ndetse na cyane kuko bashakisha bakamenya ibanga.
5.Urwitwazo rwo gushaka gutandukana n’umugabo
indi mpamvu ituma umugore aca inyuma umugabo we, ni uko hari igihe baba barabanye amushakaho ikindi kintu runaka, yamara kukibona cyangwa atakibonye akabura uko amusiga agahitamo kumuca inyuma bityo akaba ariyo nzira yoroshye yatuma batandukana (divorce).
6.Kwihorera
Mu gihe umugabo yafashwe akora imibonano mpuzabitsina ahandi, umugore we ashobora nawe kujya kubikora ahandi mu rwego rwo kwihimura nawe agamije kumwumvisha uburyo bibabaza, ku mugore uzi ubwenge aya ayobye guca muri iyi nzira, gerageza uhindure umugabo wawe mwubake urugo munitegurira ejo heza n’urubyaro rwanyu mu gihe murufite.
7.Kubura urubyaro
Ahanini iyo mumaranye igihe mutabyara, umuryango w’umusore uhora ushyize ku nkeke umugore ko ariwe utabyara, ku mugore utazi kubyihanganira aranyaruka agasambana hanze ashaka kumenya niba ari we ufite ikibazo koko, gusa n’umugabo usanga yaciye inyuma nawe yagiye kugerageza, rimwe na rimwe ugasanga umwe azaniye undi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka VIH/SIDA,…
infidelity
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *