Impamvu Abahesha b’Inkiko bateza imitungo cyamunara ku giciro kiri hasi y’agaciro

Sangiza iyi nkuru

Itegeko rigenga umwuga w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ngo ririmo ingingo zimwe na zimwe zibangamira imikorere yabozirimo nko guteza cyamunara imitungo y’abantu ku giciro kiri hasi y’agaciro kayo, basaba leta kuvugurura iri tegeko.

Byatangajwe mu nteko rusange abahesha b’inkiko b’umwuga bagiranye na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, aho bagaragaje byinshi mu bibazo bibabangamiye mu mwuga wabo bishingiye ku mategeko bakoresha mu bikorwa byo kurangiza imanza.

Abahesha b’inkiko bamwe bagaragaza ko itegeko rigenga umwuga wabo ririmo ingingo zikoma mu nkokora akazi, zirimo nko kuba bateza cyamunara umutungo w’umuntu kugiciro kiri munsi y’agaciro kuwo mutungo.

Me EL HADJI Uwimana Ismael yagize ati “Tuvuge ngiye kugurisha inzu Miliyoni 45 ubwo 75% ni miliyoni 35 izo sinzigezeho muri cyamunara ya mbere, nsubije ku isoko nabwo sinzigejejeho. Noneho kuko itegeko rivuga ngo utanze menshi niwe wegukana mu cyamunara mwibaze inzu twabonye ko ifite agaciro ka miliyoni 45, ariko umuntu aje mu cyamunara yakurikije amategeko atanze miliyoni eshanu urayimuha kubera ko niwe watanze menshi, hakaza bwa bumuntu rero ese njyewe koko napourouve cyamunara kandi mbizi ko inzu ifite agaciro ka Miliyoni 45.”

Urwego rw’Umuvunyi muri iyi nteko rwo rwagaragaje ko abahesha b’inkiko usanga bihutira guteza cyamunara, aho gushyira imbere ubuhuza.

Me Munyaneza Valerien ukuriye Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga yagize icyo abivugaho agaragaza ko abahesha w’inkiko w’umwuga badakunze gushyira imbere ubuhuza, kuko baba bakeneye igihembo bityo ko ubuhuza bwashoboka mu gihe itegeko ryaba rivuguruwe hakongerwamo izi ngingo.

Yagize ati “Umuhesha w’inkiko agahabwa ububasha bwo guhuza abo bantu akabumvikanisha na mbere y’uko cyamunara iba, kandi akabihemberwa. Kuko birashoboka guhuza ariko amategeko ntarajya munyandiko kuburyo bavuga ngo iyo bavuze ubuhuza, uwahuje yishyurwa angahe? Kandi umuheshwa w’inkiko nta kindi ahemberwa ahemberwa umurimo yakoze.”

Urwego rw’Umuvunyi ndetse na Minisiteri y’Ubutabera bagaragaza ko ibibazo bishingiye ku mategeko, bikoma mu nkokora abahesha b’inkiko bigiye kuvugutirwa umuti, cyane ko izi nzego ngo zitari zisanzwe zizwi ko bihari.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, Yankurije Odette yagize ati “ Ibintu byose ni abantu babikora, bizashoboka binyuze mu kunoza amategeko no guteza imbere ubunyangamugayo bw’abakora izo cyamunara.”

Urujeni Martine ni umuyobozi wa service zishinzwe kwegereza ubutabera abaturage yagize ati “Ubwo rero izo mbogamizi bagaragaje ntabwo twari twarazibonye, ndetse twari twaragiye tuziganiraho n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’irangiza ry’inyandiko mpesha, harimo n’abahesha b’inkiko.”

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ba mbere batangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2003 ari barindwi (7), ariko ubu Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rugizwe n’abanyamuryango basaga 500 kandi bakomeza kwiyongera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *