Impamvu Abanyarwanda baba muri Zambia bibasiwe kurusha abandi

Sangiza iyi nkuru

I Lusaka muri Zambia hari hamaze iminsi abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda bibasiwe n’abaturage b’iki gihugu. Bivugwa ko hari abantu batwitswe ari bazima bakekwaho ibikorwa bya gipfumu nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Zambia kuwa Gatatu tariki 20 Mata. Nubwo bashinjwa ibi ariko, abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko aba banyamahanga nta kindi bazira usibye ishyari bagirirwa n’abanyagihugu kubera ukuntu bagenda babarusha kwiteza imbere.

President-Lungu-with-Amos-Chanda-Media-Statement-on-Riots-in-Lusaka-5329
Perezida Edgar Lungu avugana n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2016

Kuwa Mbere tariki 18 Mata, abantu babiri batwitswe ari bazima I Lusaka nubwo avugana n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yavuze ko abo bantu batwitswe ari abaturage ba Zambia ndetse hakaba nta munyamahanga wigeze ugwa muri ibi bikorwa byo kubibasira byari bimaze iminsi. Ku munsi wa kabiri kuwa 19 Mata imyigaragambyo yo kwibasira abanyamahanga yarakomeje ndetse bigenda bikwira ahantu hafi mu duce twose dukennye two muri Lusaka. Amagana y’abaturage ba Zambia yigabije ingo n’amaduka by’aba banyamahanga ariko Abanyarwanda aba aribo baheraho.

_89317100_89317099

Abakoraga ibi bikorwa bungukiye mu kavuyo maze bariba ndetse barasahura karahava. Abasahuraga ngo ahanini babaga bashaka ibyo kurya, ibikoresho byo mu ngo, ibikoresho nka za frigo n’inzoga.

Aba banyarwanda baba Zambia ngo bazwiho gukora cyane ku buryo bateje imbere ubucuruzi butandukanye mu duce twari dukennye cyane. Ubu bucuruzi bukaba ngo bunazamura urwego rw’ubucuruzi rw’iki gihugu ku buryo bugaragara.

_89317095_89317092
Igipolisi cya Zambia cyakoresheje ingufu nyinshi ngo gihoshe ubugizi bwa nabi

Mu gihugu cy’imisozi igihumbi, Abanyarwanda nabo ni abantu bamaze kumenyera gukora cyane ngo babeho muri iki gihugu gito kidafite umutungo kamere mwinshi kikaba kitanakora ku Nyanja. Ngo iyo bageze mu bihugu by’amahanga, aho bahabwa uburyo bwiza bwo gukoreramo, Abanyarwanda ngo barushaho gukora kugeza ubwo bagenda batera imbere ku muvuduko utangaje bigatungura abaturage bo mu bihugu baba barimo.

Ibi ngo ni nabyo byabaye muri Zambia, nk’uko Mediapart ibitangaza. Ibikorwa no kudacika intege by’Abanyarwanda bibabaza abanyeshyari bigatuma bakora ibishoboka ngo bakome mu nkokora izo ngufu no kwiyemeza by’Abanyarwanda.

Xenophobia-Attacks

Mu Rwanda, bivugwa ko kuva na kera mu muco w’Abanyarwanda hatigeze habaho imigenzo ya gipfumu nk’iyo aba Banyarwanda baba muri Zambia bashinjwa. Kuva na kera mu mateka y’u Rwanda ngo bizwi ko kugirango igihugu kigire uburumbuke bitigeze bijyanishwa n’imihango ya gipfumu aho habanzaga gutambwa ibice by’imibiri y’abantu.

Ahubwo mu ntekerezo z’Abanyarwanda, imigenzo nk’iyo yatumaga habaho guca bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu yabaga ari amahano ndetse ikaba yateza igihugu cyose akaga. Iyi migenzo rero ishinjwa Abanyarwanda baba muri Zambia ngo ikaba itari iyabo na gato.

Ikigaragara kidashidikanywaho, nuko ibikorwa bikorerwa aba banyamahanga by’umwihariko Abanyarwanda, ari ishyari rikabije ryabiteye hagamijwe kubabuza gukorera imirimo yabo mu mutuzo muri Zambia ndetse n’ahandi muri Afurika.

Muri itangazo rya perezida wa Zambia ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata, yakomeje yizeza abanyamahanga bari mu gihugu cye muri rusange ko ibibazo byari byavutse mu duce dutandukanye twa Lusaka byarangiye, abantu bakaba bashobora gukomeza imirimo yabo nta mpungenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *