Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Chimpreports buvuga ko Gen Kale Kayihura yari yabwiwe umugambi w’abakozi b’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu gihugu (ISO) wo kumugerekaho uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda. Ibi bikaba byaremejwe n’abunganira Kayihura mu mategeko bavuga ko kuva ku ntangiriro abakozi ba ISO bacuraga ibimenyetso byo gushinja umukiriya wabo.
Nyuma yo kumenya uyu mugambi, ngo Gen Kayihura yahaye aya makuru Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Maj Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Bikaba bivugwa ko Gen Kayihura yabonanye n’uyu muhungu wa Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, inshuro nyinshi kuri Kampala Serena Hotel, icyumweru kimwe mbere y’uko atabwa muri yombi. Ibyo babaga baganira kugeza ubu ntibiramenyekana.
Iperereza ryageze ku kuki?
Ikizwi ngo ni uko ISO ari yo yari iyoboye iperereza ku iyicwa rya Andrew Kaweesi wishwe ku itariki 17 Werurwe mu mwaka ushize wa 2017.
Komite yakoraga iperereza kuri Gen kayihura ikaba yari igizwe n’Umuyobozi wa CIID, Grace Akullo, Elly Womanya, ukuriye CID mu gipolisi cya Kampala, Charles Asiimwe wo muri JATT, uwitwa Churchill, umunyamategeko wa ISO ndetse n’abandi.
Mu gihe cy’iperereza, bamwe mu bakozi ba ISO batanze amakuru bemezaga ko ashinja Kayihura uruhare mu iyicwa rya Kaweesi. Igice kimwe cy’aya makuru kikaba cyarashyikirijwe perezida Museveni nawe akagena irindi tsinda ry’impuguke mu iperereza ngo risesengure ayo makuru.
Ikibazo cyo guhakinga (Hacking)
Umwe mu bakozi ba ISO witwa Simon Peter Odongo, yemeje ko yahakinze ibikorwa bya Thuraya, ikigo cy’itumanaho gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) gitanga imirongo ya telephone zikoresha satellite, ashaka ibiganiro Kayihura yagiranye n’uwari ukuriye umutwe w’igipolisi witwa Flying Squad witwa Herbert Muhangi.
Odongo akavuga ko Muhangi yakiriye telephone binyuze kuri satellite akaganira na kayihura ku iyicwa rya Kaweesi. Uyu akaba yarabwiye abashinzwe iperereza ko yari afite akanya k’amasegonda 66 ngo abashe kugera ku kiganiro cy’iminota 5 hagati ya Muhangi na Kayihura.
Uyu yakomeje avuga ko yabashije kubona amasegonda arindwi gusa y’icyo kiganiro cyashinjaga Kayihura na Muhangi uruhare mu iyicwa rya Kaweesi.
Ibi ngo byatumye bamwe mu bagize komite yakoraga iperereza bibaza ukuntu umuntu mbere ya byose yagira ubushobozi bwo guhakinga zimwe mu nzira za telephone zikoresha satellite zirinzwe cyane ku Isi n’uko yagize amahirwe yo guhita abona igice gishinja abari abapolisi babiri bakuru uruhare mu iyicwa rya mugenzi wabo.
Bamwe mu bagize iyi komite ngo barumiwe bakeka ko ahari Odongo ari umunyamaji (Magician) kuko ubusanzwe ngo izi telephone zikoreshwa na satellite ziba zirinzwe kubera ko zikoresha icyitwa masts. Ngo niyo mpamvu zikunze gukoreshwa n’abayobozi b’inyeshyamba nka Joseph Kony n’abakora iterabwoba kuko bitoroshye kumenya aho uwayihamagaje aherereye.
Ibibazo bitasubijwe
Bimwe mu bibazo Odongo yasabwe gusobanura, harimo kumenya ukuntu yabashije guhakinga icyo kiganiro avuga, ukuntu yabashije kubona gusa igice gishyirishamo Kayihura na Muhangi, ntabashe kubona ibindi bice by’ikiganiro, n’impamvu icyo kiganiro cyahise kibura nyuma yo kugihakinga.
Abayobozi bakaba baravuze ko barimo kunukirwa n’ikintu mu kimenyetso cya Odongo.
Ubushobozi bwa Odongo
Simon Peter Odongo yavuze ko afite impamyabushobozi mu bya ICT ndetse yaherewe amasomo yo kuba impuguke (specialized training) muri Kaminuza ya Belfold .
Nyamara byaje kugaragara ko yaba Ishuri Ryisumbuye rya Belford ndetse na Kaminuza ya Belford bitegeze bibaho ari baringa.
Inyandiko z’urukiko mu rubanza hagati ya McClusley na Kaminuza ya Belford, zaje kugaragaza ko iyi Kaminuza baringa yagenzurwaga n’umusore w’imyaka 30 witwa Salem Kuresh yibereye iwe I Karachi muri Pakistan.
Bimwe mu bimenyetso bya Odongo byashidikanyweho
Odongo yagaragaje ko Muhangi yakoresheje telephone ye mu guhamagara umugore we Kaweesi avuga ko nawe yari mu mugambi wo kwica umugabo we.
Nyamara ibimenyetso yatanze binyuranye na serial number za telephone ya Muhangi na simcard ye.
Odongo kandi yavuze ko ikiganiro kuri telephone hagati ya Kayihura na Muhangi cyabaye saa 8:20 za mugitondo. Nyamara Kaweesi yishwe arimo kuvugana kuri telephone n’Ukuriye umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, Abbas Byakagaba ku isaha ya saa 9:16.
Nyuma yo gusanga isaha y’urupfu Atari yo ndetse ibimenyetso byose bikagaragaza ko Kayihura na Muhangi bavuganye ndetse ubushobozi bwa Odongo bugakemangwa, ISO yananiwe kugumana ibimenyetso yagenderagaho ishinja Kayihura bitumwa ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere iki cyaha ataragishinjinjwe.


