Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’indwara zitandura ziri kugenda zisimbura izandura, ndetse mu myaka mike ishize zikaba zaragiye ziyongera.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ni ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Guverinoma birebana n’umuturage ku isonga, by’umwihariko ku gukomeza kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzira umuze, utekanye kandi wiha agaciro.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yavuze ko indwara zitandura nk’iz’umutima, diyabete, ndetse na kanseri ziyongereye hagati ya 2017 na 2025, ahanini “bitewe n’impinduka mu mibereho, imirire, n’imiterere y’abaturage, bikanagendana n’iterambere, ndetse no kuba abantu basigaye baramba kandi izi ndwara zikunze kwibasira abageze mu zabukuru.”
Yagaragaje ko nko kuva mu 2019, umubare w’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda wiyongereye, aho wavuye ku bantu 58,194 ukagera ku bantu 134,823 mu 2025.
Abarwaye diyabete y’ubwoko bwa mbere n’ubwa kabiri na bo bariyongereye bava ku bantu 11,891 bagera ku bantu 21,164 mu 2025; mu gihe abarwaye kanseri na bo biyongereye bakava kuri 2,745 mu 2017 bakagera kuri 6,896 mu 2025.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko byagaragaye ko mu bagore, kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura ari zo ziganje; mu gihe mu bagabo higanje kanseri ya prostate n’urwungano ngogozi.
Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu rwego rwo guhangana na ziriya ndwara zitandura, Guverinoma yatangije uburyo bwo kuzisuzuma no kuzivura mu mavuriro y’ibanze.
Yunzemo ati: “Dukomeje kandi kwagura gahunda zo gusuzuma abaturage tubasanze aho batuye no koroshya uburyo bwo kubona imiti n’ubuvuzi burambye.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego mpuzamahanga yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze umwaka wa 2027, gahunda akaba ari uko 90% by’abangavu bakingirwa, 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bagasuzumwa kandi nibura 90% by’abagaragaweho iyi kanseri bakabona ubuvuzi.
Yunzemo ati: “Ikindi ni uko ubuvuzi bwa kanseri bwongerewe ku rutonde rw’indwara zishingirwa na Mutuelle de SantĂ©.”
Usibye indwara z’umutima, diyabete na Kanseri, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yanagaragaje ko u Rwanda runugarijwe n’ikibazo cy’indwara zo mu mutwe, aho imibare igaragaza ko abazifite bakomeje kwiyongera kuko bavuye ku bantu 35,000 mu mwaka wa 2017 bakagera ku 50,000 muri 2025.
Yavuze ko akenshi ibi bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikibazo cy’ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu gukemura ikibazo cy’izi ndwara, yavuze ko hashyizweho gahunda z’ubujyanama mu mashuri, gushyira serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima no kongera abakozi b’inzobere muri uru rwego.
Yunzemo ko mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura, Guverinoma yashyize imbaraga mu gushishikariza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa bya siporo.
Ni ibikorwa birimo kugenda n’amaguru, gutwara amagare, ibikorwa bya siporo rusange isigaye ikorerwa mu Turere twose; ndetse nyuma y’ibikorwa bya siporo, abayitabiriye bahabwa inyigisho zo kunoza imirire yabo, kwirinda ubusinzi n’ibindi biganisha ku ndwara zitandura.


