8-ry6b0820-2-4027a-724f1

Ba ‘Pumbafu’ bahunze igihugu babanje gushaka gutandukanya Abanyarwanda birabananira: Perezida Kagame 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi abona gifite abaturage beza nk’ab’u Rwanda, bijyanye no kuba muri iki gihe Abanyarwanda bashyize hamwe nyuma y’ibibazo bikomeye bishingiye ku mateka banyuzemo mu myaka irenga 30 ishize.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo yari ayoboye inama nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko nyuma y’imyaka irenga 30 Abanyarwanda baciye mu bibazo birimo amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamahanga bakoze ibishoboka byose ngo bongere kubacamo ibice no kubaryanisha ariko babura aho bamenera.

Ati: “Sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira. Urebye aho tuvuye, muri Politike y’amacakubiri, Jenoside ariko tukaba tugeze aha aho abaturage bari hamwe n’Isi yose yirirwa ishaka kubasubiza aho baturutse, buriya ahantu ha mbere hananiye aba navugaga bo hanze bashaka kudusenya, bashatse ukuntu bazana mu Banyarwanda kongera kubatandukanya ngo bajye mu mwiryane abaturage barabananira.”

Perezida Kagame yunzemo ko ‘aba-pumbafu bahunze igihugu’ na bo mbere y’uko bagenda babanje gushaka gucamo ibice RPF no gutandukanya Abanyarwanda, na bwo abaturage babima amatwi.

Ati: “Mwangiriye neza kwanga kubumva. Hakaza ubuntu buvuye i Burayi bukaza bubahwihwisamo, bukareba umuntu, ngo ariko wowe uzi ko ari wowe ukwiye kuba uri Perezida? Ngo kandi wowe wagize utya. Erega bikamujyamo na we akumva ko akwiye kuba Perezida akabishaka. Kubishaka si icyaha, ariko hari inzira binyuramo.”

Perezida Kagame yikomye imiryango itegamiye kuri Leta yashatse kugira Abanyarwanda abayo, ashima abaturage kuba barabyanze bagakomeza kuba ab’u Rwanda.

Yabwiye abayobozi ko kuba bafite abaturage bameze batyo ariko bakaba batabaha ibyo babagomba ari “icyaha kidakwiye no kubabarirwa”, ndetse bari bakwiye no gusabira Imana imbabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *