Impamvu Perezida Kagame anenga Thomas Sankara na Laurent Gbagbo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe isi yose yita Thomas Sankara intwari bitewe n’inyurabwenge ye ya politiki yari ishingiye mu guharanira inyungu z’umuturage mbere ya byose, na Perezida Kagame amushimira ubutwari bwe ariko akamunengera ikintu kimwe.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, inkuru igasohoka mu kinyamakuru ‘La Nouvelle Tribune’ ku wa 26 Nyakanga 2017, ku nsanganyamatsiko yibanze ku mubano u Rwanda rufitanye n’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ igifaransa ndetse n’ uburyo abona imikoranire ya Afurika n’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(CPI), ni nabwo yagize icyo avuga kuri politiki za Sankara na Gbagbo.

Perezida Kagame yavuze ko Thomas Sankara yaba yarakoze ikosa rikomeye ryo kwizera agakabya kandi kizira mu buzima bwa politiki. Kwizera cyane byamuviriyemo kwicwa na Blaise Compaore wari inshuti ye magara ndetse ari nawe bari bafatanyije byose.

Mu magambo make, Perezida Paul Kagame yahise yerekana ko Thomas Sankara wa Burikina-Fasso kimwe na Perezida Laurent Gbagbo wa Ivory Coast bari abayoboze beza ariko bafite ikibazo cyo kwizera abantu cyane bagakabya.

Mu kunenga Sankara Perezida Kagame yakoresheje ijambo ‘Naive’ cyangwa ‘naifs’ bishaka gusobanura umuntu woroshya ibintu kandi bikomeye ndetse unizera vuba atabanje gusesengura.

Mu gusobanura igitekerezo cye, Perezida Kagame yagendeye ku mbwirwaruhame ya Capt. Thomas Sankara wigeze kwivugira ko azi neza ko icyegera cye, Blaise Compaoré ari we muntu wenyine ushobora kumuhirika ku butegetsi.

Ibi Sankara yabivugaga kuko yari azi neza ko ari we muntu wari uzi amabanga ye, wagize uruhare rukomeye muri coup d’Etat yatumye afata ubutegetsi, ijambo yari afite mu gisirikare ndetse n’imikoranire yari afitanye n’amahanga.

Aha Perezida Kagame yibajije impamvu Sankara yari azi neza ko ashobora guhirikwa ku butegetsi ariko akananirwa kubikumira kare.

Mu kiganiro, Blaise Compaore yagiranye na Jeune Afrique cyatangajwe ku wa 4 Ugushyingo 1987, yatanze ibisobanura byivuguruza ku rupfu rwa Sankara.

Yavuze ati” Si njye wamwishe ahubwo ni abasirikare banjye banze no kubimbwira kuko bari bazi neza ko ntabyemera bitewe n’ uko namukundaga [Sankara]”.

Na Laurent Gbagbo yabaye naà¯f!

Ku bijyanye na Laurent Gbagbo ubarizwa  mu gihome i La Haye, Perezida Paul Kagame yari yaramuburiye ko igihugu cye kiri mu mazi abiri ndetse anamubwira ku ngaruka zo kuba Ivory Coast yarashyize umukono ku masezerano y’i Roma yashyizeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI).

Thomas Sankara yabaye Perezida wa Burkina Fasso kuva mu 1983 kugera 1987, yishwe arashwe n’ingabo z’iki gihugu zari ku ruhande rwa Blaise Compaoré, nyuma byatangajwe ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’ibihugu mpuzamahanga by’umwihariko Leta y’u Bufaransa yari iyobowe na Franà§ois Mitterrand batacanaga uwaka.

Laurent Gbagbo wayoboye  Côte d’Ivoire imyaka 11, yagaragaje ubushake bwa politiki mu guteza imbere igihugu cye ariko aza kuvangirwa no kudatandukanye inyungu zacyo n’ibyifuzo bya bampatse ibihugu, byamuviriyemo kuba ubu afingiye mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI).

Sank
Perezida Mitterrand ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara

 

Rwaka Gaston/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *