Perezida Yoweli Kaguta Museveni yasubitse byihuse urugendo yagombaga kugirira mu Rwanda ndetse agahita anategeka abarinzi be bari bamaze kugera mu Rwanda guhita basubira muri Uganda.
Ibi byabaye mu gihe Museveni yari ategerejwe I Kigali mu bakuru b’ibighugu 26 bari byitezwe ko bitabira Inama idasanzwe y’Afurika yunze Ubumwe (AU) yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19 kugeza 22 Werurwe 2018.
Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, Perezida Museveni yasabye itsinda ry’abayobozi bagombaga guherekeza umukuru w’igihugu muri iyi nama ndetse na bamwe mu bamucungira umutekano, aho bo bari bamaze kugera i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018.
Ibi byatumye benshi bibaza impamvu yabyo. Nyamara, umukozi muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe itumanaho, Don Wanyama yatangarije ibitangazamakuru byo muri Uganda ko Museveni atabashije kwitabira iyi nama bitewe n’uko azaba ari mu kandi kazi ndetse anongeraho ko ntakidasanzwe cyabaye ku kuba Museveni atari mu bazitabiriye iyi nama.
Ibi ni nyuma yaho umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda, Rtd. Col.Kiiza Besigye atangaje ko Perezida Museveni agirira ishyari mugenzi we Paul Kagame.
Besigye yagize ati”Museveni agirira ishyari Kagame, urabona u Rwanda ni ruto ariko rurimo gutera imbere kurusha Uganda”
Ikindi kandi ntawakwirengagiza ko Perezida Kagame nawe atitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu ku bijyanye n’ibikorwaremezo n’iterambere ry’ubuzima yabereye i Kampala aho yohereje Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni.
Muri rusange , umubano w’u Rwanda na Uganda ntabwo wifashe neza kuva muri Kanama umwaka ushize. Uganda yagiye itunga agatoki u Rwanda irushinja gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda, ibikorwa by’ubutasi n’ibindi bitandukanye, U Rwanda narwo rukaba rwaragiye rwamagana ibyavugwagwaho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



