Amabwiriza mashya ya Minisitiri w’Intebe yabujije gukorera imihango ishingiye ku iyobokamana mu biro bya guverinoma yatumye bamwe babifata ukuntu gutandukanye.
Bamwe barabibona nko kubangamira uburenganzira bwo gusenga mu gihe abandi babifata nko gukabya kw’amadini.
Guverinoma y’u Rwanda ariko yo ibibona bitandukanye. Aya masengesho ngo yagiye abangamira itangwa rya serivisi no gukoresha nabi inyubako za guverinoma.
U Rwanda kuri ubu ni igihugu kidashingiye ku idini iryo ari ryo ryose cyizera gutandukana kw’idini na leta. Uburenganzira bwo gusenga nabwo kandi burasobanutse mu itegeko nshinga kandi burubahirizwa.
Ariko, mu gushyira mu bikorwa ibyo imyizerere yawe igutegeka, ngo biba bigomba kujyana no kwemera ko abo mudahuje imyizerere nabo bahabwa icyubahiro cyabo.
Mu mateka y’igihugu nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ivuga, Idini gaturika ryagiye rigira uruhare runini mu gihugu kuva Ubukirisitu bwagera mu Rwanda mu 1880.
Kiliziya yari nk’ikindi gisobanuro cya leta ndetse niyo yabaga ireberera uburezi mu gihugu. Abayobozi ba guverinoma bose, igihe kimwe cyangwa ikindi babaga baranyuze mu mashuri y’Abagatulika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru iravuga ko byageze aho umuyobozi wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda yari umwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka ryari ku butegetsi kubwa Habyarimana.
Andi madini rero yari yarashyizwe ku ruhande, ndetse Abayisilamu bo hari igihe byabaga ngombwa ko bafata amazina ya gikirisitu ngo babone uko bakwakirwa mu mashuri.
Naho abayoboke b’idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 bo bahabwaga ibihano kubera kutitabira Umuganda, bitewe nuko uba ku munsi w’Isabato, aho kubaha undi munsi bajya bakoreraho umuganda wabo nk’uko bimeze muri iki gihe.
Kuri ubu rero koroherana kw’amadini niko gushyizwe imbere, ariko ngo nta mpamvu yo kubangamira imigendekere myiza y’ibikorwa bya guverinoma kuko ngo hari igihe n’ahantu ho gusengera hatabujijwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



