Impanuka ya Kamonyi n’imvura ya Kigali byaraje abantu mu tubari

Sangiza iyi nkuru

Impanuka yaraye ibereye mu karere ka Kamonyi yatumye imodoka ziva mu majyepfo zijya I Kigali zihagarikwa amasaha arenga 4. Ubwo kandi niko na Kigali imvura yabicaga bigacika. Aho imodoka zirekuriwe, abagenzi bageze Nyabugogo mu ma saa yine z’ijoro ari benshi, kandi amazi yafunze umuhanda imvura ikiri yose. Uburyo bwo kuva Nyabugogo bwari ingorabahizi, utabasha guhendwa na Moto cyangwa Tagisi Vatiri, yahisemo kurara mu kabari ataha bukeye.
Ubwo imodoka 2 zagonganaga zigahita zifatwa n’inkongi, inzego za Polisi zahise zifunga umuhanda. Umurongo w’iziva mu majyepfo waheraga I Gihinga(hafi n’akarere ka Kamonyi), ukarenga I Musambira. Naho imvura yagwaga, abagenzi bifungiranye mu modoka, ubushyuhe ari bwose. I Kigali naho, imvura yamaze amasaha menshi, imivu y’amazi yuzura imihanda Nyabugogo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imodoka ziva mu majyepfo zarekuwe imvura ikigwa, zigera I Kigali ikigwa, abagenzi bagera Nyabugogo ku bwinshi, nyamara nta muntu bahasanga. Moto zagiye kugama, amavatiri yahunze umuvu, imodoka zivana abantu Nyabugogo zibajyana mu makaritsiye zatashye. Mbese harabarizwa abavuye mu majyepfo gusa.
Moto n’amavatiri byazamuye ibiciro
Umudamu w’imyaka nka 60 utaha mu Kiyovu, avuga ko moto yamucyuye yayibonye nyuma y’isaha, ikamuca 1500, nyamara yaramenyereye kuhangendera 500 gusa. Undi musore watahaga Kimisagara ku isoko, bamuciye 1200 kandi hasanzwe hagenderwa 400, kandi nayo itari bumugeze mu rugo kubera amayira yapfuye.
Uyu mwarimukazi yari avuye mu mahugurwa I Huye. Ati “Tagisi vatiri zari nke, n’abashoferi baducunaguza ngo wowe ntiwabasha kuyitega, n’ibindi byinshi. Badusabye ibihumbi 15 ngo batugeze I Nyamirambo turi bane. Bagenzi banjye b’abagabo babyanze, bajya kurara mu kabari, ntegana n’undi mwana w’umukobwa baduca ibihumbi 8, nta kundi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25 we yaraye mu modoka yamukuye I Muhanga, nyuma yuko shoferi ayijyanye mu kinamba ikirimo abagenzi. Ikindi ngo umuhanda wa Kimisagara wari wafunzwe nawo, kuko hari imodoka zateruwe n’imvura izishyira mu muhanda. Kubw’amahirwe na Polisi yari yaraye mu muhanda.
Uru ruhurirane rw’impanuka n’imvura, byahombeje benshi, biraza abantu rwantambi abandi bagera mu ngo zabo mu rukerera, hari n’abaraye mu tubari batinya guhendwa n’ingendo za kure, nk’abataha Mageragere, Busanza na Gasanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *