Impanuro za perezida Kagame ku munsi wa nyuma w’Umwiherero wa 2017

Sangiza iyi nkuru

Iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye Umwiherero wa 2017 ubwo wasozwaga kuri uyu wa 02 Werurwe 2017.

Mu ijambo rye asoza uyu mwiherero watangiye ku itariki 24 Gashyantare, perezida wa repubulika, Paul Kagame yatangiye ashimira abawitabiriye, abashimira ibiganiro byiza bagize ndetse n’uruhare buri wese yabigizemo. Yagize ati: “ Twasangiye ibitekerezo, turisuzuma tunagaragaza intambwe ikwiye guterwa ngo dukomeze kujya imbere .”

Perezida kagame ariko yibukije abari aha ko bagomba kurushaho gutanga umusaruro mu byo bakora kuko ngo Iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye.

Perezida Kagame yababajije ikibazo kigira giti: “ Ese twese twizera kandi dusangiye intego ?”

Yababajije niba bizera ko mu Rwanda hatakagombye kuba abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi ko icyizere cy’ubuzima kigomba kuba uburenganzira bwa buri muturage.

Yavuze ko Abanyarwanda batagamije gukora ibintu bitaba ahandi ariko ko bakwiriye kubaho ubuzima bubabereye.

Perezida kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo kandi ko kuzuzuza bidakwiye kugaragara nk’ibintu bidasanzwe. Yababwiye ko bagomba gukoresha umutungo wa leta bakorera abaturage batabaka ruswa kuko ari zo nshingano zabo.

Umukuru w’igihugu yibukije ko bagomba guhanga udushya, bakareba umutungo igihugu gifite bagaharanira kuwubyaza umusaruro byikubye inshuro 3 ugereranyije nuko bimeze ubu. Yagize ati: “ Ahahise hacu hatweretse ko kubura ubushobozi bitatubuza kugira ibyo tugeraho. Tugomba gukomezanya iyo myumvire .”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda badakwiye kwemera gucishwa bugufi nk’abantu badashobora kugira intego cyangwa kugira ubuzima bwiza.

Aha perezida Kagame akaba yasaga nk’utunga urutoki ibihugu by’amahanga, aho yavuze ko nk’iyo ubabwiye ko ushaka kwikorera ibyawe ukanahahirana bakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa.

Yagize ati: “ Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye .”

Yakomeje avuga ko ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Ati: “ Twaganyira nde aritwe tubyemera ?”

Yavuze ko bagutera ubwoba ngo ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru’ kugirango ubashimire kandi wemere ibyo bashigaje.

c567uvnxmaaqmxo

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kugira intego ihanitse, nubwo baba bazi ibibazo bafite. “ Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu. Iyo tudakoze ibyo tugomba gukora, tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu ”.

Yakomeje abaza ati:” Mwahitamo iki hagati yo guhangana n’ubukene no guhangana n’ubukire ?”

Yakomeje agira ati: “ Niba duhangana n’ubukene tukagira aho tubugeza, ubu twahangana n’ubukire bikatunanira ?”

Mu gusoza ijambo rye, umukuru w’igihugu yasabye abitabiriye Umwiherero 2017 kugerageza kuko hari byinshi byagaragaye ko bishoboka bafitiye ubushobozi ariko badakora. Kubw’ibyo akaba yabasabye gukora cyane kuko hari byinshi byagerwaho hifashishijwe bike igihugu gifite.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *