Impuguke ivuga ko Dr Nsanzabaganwa agiye muri komisiyo ya UA mu bihe bitoroshye

Sangiza iyi nkuru

Impuguke muri politiki, akaba n’Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira imiyoborere myiza na demukarasi, (Governance for Afrika), Nkusi Cyrus avuga ko Dr Monique Nsanzabaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye mu nshingano afite kuri ubu haba mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu bw’ibihugu n’imiryango y’uturere ibihugu bya Afrika bibarizwamo.

Kuri iki cyumweru nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa yarahiriye kuba Visi Perezida wa Komisoyo y’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe.

Mu kiganiro na RBA ati ” Nk’u Rda, icya 1 biragaragaza ububanyi n’amahanga bwiza, ariko na none bivuze icyizere abanyafurika bafitiye perezida wacu wamukoreye recommendation ndetse n’igihugu nk’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, iterambere, imibanire myinza, iterambere mu bukungu, ariko akaba agiye muri iriya komisiyo mu bihe bitoroshye. Iriya komisiyo yagiye igira ibibazo bitandukanye, ibyo rero ni umuntu uba ubishinzwe kandi ugomba kubikurikirana.”

Nkusi avuga ko ariko nta kabuza Nsanzabaganwa azuzuza inshingano ze bitewe n’uko ari umuntu ukuze muri dipolomasi.

Dr Nsanzabaganwa Monique w’imyaka 50 y’amavuko agiye kuri uyu mwanya asimbuye umunyaghana Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva muri 2017.

Mu ntangiriro za 2020 ni bwo u Rwanda rwatanze kandidature ya Dr Monique Nsanzabaganwa.Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Impuguke ivuga ko Dr Nsanzabaganwa agiye muri komisiyo ya UA mu bihe bitoroshye
    ariko uko mbona afurika iri guterimbere pe,ariko bazabaze amahanga icyo ba Kadafi bazize naba Sadam kuko ibitwaro bashinjwaga batabihasanze?cg niba namwe mubizi mwatubwira.ngewe byaranyobeye pe.

  2. Impuguke ivuga ko Dr Nsanzabaganwa agiye muri komisiyo ya UA mu bihe bitoroshye
    ariko uko mbona afurika iri guterimbere pe,ariko bazabaze amahanga icyo ba Kadafi bazize naba Sadam kuko ibitwaro bashinjwaga batabihasanze?cg niba namwe mubizi mwatubwira.ngewe byaranyobeye pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *