Mu gihe byari bimenyerewe ko imitwe yitwaje intwaro ashyira abana mu gisirikare ku ngufu ikajya kubakoresha ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubugizi bwa nabi, kuri ubu noneho ngo baba bari kwijyana kubera kubura ubundi buryo bwo kubaho no kutitabwaho n’ababafite mu nshingano.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuryango muzamahanga ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ikoreshwa ry’abana mu ntambara aho watangaje ko abana benshi bamaze kwijyana mu mitwe nka Lord Resistance Army n’indi ikorera mu mashyamba ya Congo.
Uyu muryango uvuga ko ubukene, kubura akazi, inzara no guhohoterwa ari bimwe mu bituma abana basigaye bijyana muri iriya mutwe yitwaje intwaro ibi bikorwa bikaba byiganje mu ntara ya kivu y’Epfo n’iya Ruguru nk’uko uyu muryango ukomeza ubitangaza.
Guhera muri 2012, nibwo umutwe LRA waranzwe no gukoresha abana mu bikorwa by’intambara, kubasambanya ku ngufu n’ibindi cyane cyane muri Afurika yo Hagati, gusa kugeza ubu, ngo abana benshi bakaba bari kwijyanamo kuko basanga aho bari nta yandi maramuko bahabona.
Guhera mu 1987, uyu mutwe umaze kwica abasaga ibihumbi 100, ukaba warashimuse abana bato basaga ibihumbi 60 nk’uko bigaragara muri raporo ya UN iherutse gusohoka.


