Impunzi y’Umunyarwanda, Laurent Bucumi iherutse kwicirwa muri Uganda biravugwa ko yateganya gutahuka ikagaruka mu gihugu cy’amavuko.
Abayobozi bo muri Uganda bavuze ko Laurent Bucumi w’imyaka 65 yarasiwe mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro kuwa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 26 Ukuboza 2018.
Abayobozi baho yabaga bavuze ko yishwe n’abantu bitwaje imbunda bahise baburirwa irengero bitwikiriye ijoro.
Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko nyakwigendera yari afite gahunda yo gutaha mu Rwanda kuko ngo yari yiteguye ko igihugu cye kizamwakira.
Umwe mu bari baturanye na Bucumi mu nkambi ya Nakivale yagize ati “ Bucumi yari amaze iminsi avuga iterambere rikataje u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize, uburyo abaturage barwo bamaze gukira.”
Iki kinyamakuru abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akenshi bashinja ko gishinzwe gutakagiza iyi Leta kivuga ko Bucumi yari muri gahunda ya garuka urebe, igamije gufasha impunzi kureba uko u Rwanda rumeze nyuma zigahitamo gutaha ku bushake cyangwa zikabireka.
Uyu mugabo biravugwa ko ngo yari amaze iminsi ashishikariza abandi Banyarwanda ko i Rwanda ari amahoro bityo ko bashatse bataha.
Umwe mu bantu bo muri UNHCR batashatse kwivuga amazina yabwiye iki kinyamakuru ko hari abantu batifuza ko impunzi zagabanuka muri iyi nkambi ya Nakivale ko ahubwo yagumaho burundu.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ati “ Abantu nka RNC bafite impamvu zo kuba iyi nkambi itavaho. Ni ahantu heza ho gushakira abarwanyi. Niho bakorera icengezamatwara, bagakomeza kwerekana u Rwanda nk’ahantu hadatekanye. Uwavuga neza u Rwanda aha aba ari umupfu.”
Kuri ubu, ikibazo ni “ Ninde waba afite inyungu zo kwica uyu musaza w’imyaka 65?
Abanyarwanda benshi bagiye bagirirra isanganya mu nkambi zo muri Uganda. Bamwe bagiye bicwa mu gihe abandi bivugwa ko bagiye bajyanwa mu mitwe yitwaje intwaro nka RNC ya Kayumba nyamwasa.
Ibi ntiyahwemye kubihakana mu nshuro nyinshi yagiye avugana n’ibitangazamakuru.


