Impunzi y’Umunyekongo igiye kwiruka amasaha 40, nta guhagarara

Sangiza iyi nkuru

Impunzi ikomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iba muri Kenya yitwa François Msafiri, igiye kwiruka amasaha 40, nta guhagarara.

Msafiri mu kiganiro yagiranye na Citizen TV, yavuze ko iyi ‘marathon’ azayikora ava mu mujyi wa Nairobi, agana i Mombasa; ahantu hafite intera y’ibilometero 480.

Yagize ati: “Abahanga baravuga ngo ntacyo umuntu atakora. Njyewe nabonye ko hari icyo nabasha gukora, undi wese atarakora.”

Ngo mu gihe azaba yatangiye kwiruka, mu gitondo, ku manywa na ku mugoroba, ntabwo azigera aruhuka kugeza ubwo azaba ageze i Mombasa. Ati: “Nzatangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Nta guhagarara amanywa yose, ijoro ryose kugeza ubwo nzarangiriza irushanwa.”

Muri iyi siporo izatangira tariki ya 4 Kamena 2021, Msafiri azaherekezwa na Enock Rotich usanzwe umutera inkunga, we akazaba agendera ku igare, amuha ubufasha akeneye burimo ibiryo n’amazi.

Uwagerageje kwiruka intera ndende mu mateka y’Isi ni Umunyakenya Eliud Kipchoge. Yirutse ibilometero 42.195 nta guhagarara, akoresha amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda 39. Msafiri arashaka guca aka gahigo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *