Impunzi z’Abarundi zigera kuri 33 zatawe muri yombi muri iki cyumweru gishize, ubwo zageragezaga kwambuka umupaka zitwikiriye igicuku zitorotse inkambi ya Mtenderi i Kigoma muri Tanzaniya, zikaba zafatiwe ku mbibi za Tanzaniya na Uganda i Mutukula mu karere ka Misenyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru dailynews kivuga ko izi mpunzi ziganjemo abagore n’abana zisobanuye zivuga ko zerekezaga mu yindi nkambi ya Nachingare muri Uganda ko aho zari ziri zitari zimeze neza zigahitamo kwimuka nta we zibibwiye.
Abdallah Towo, ashinzwe abimukira mu gace ka Kagera aho iyi nkambi iherereye. Yabwiye itangazamakuru ko muri izi mpunzi harimo abana 17 abandi aria bantu bakuru gusa barimo abagore n’abagabo.
Yavuze kandi ko atari ubwa mbere impunzi z’Abarundi zifashwe zitorotse iyi nkambi, ndetse ko biterwa n’ikibazo cyo kubura ibiribwa n’ibindi byabafasha kubaho aho baba bari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko izi mpunzi zashyikirijwe inkambi ya Lumasi ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR zikaba zizagarurwa mu nkambi zavuyemo bidatinze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


