Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) uratabariza impunzi  z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama uvuga ko zugarijwe n’ibibazo uruhuri.

HCR irasaba indi  miryango gutabara mu maguru mashya kugira ngo imibereho y’izi mpunzi ihinduke kuko ngo amikoro ari hafi ya ntayo.

Ibi bitangazwa n’umunyamideli,umufotozi kabuhariwe ndetse n’umwe mu bakorana  bya hafi na HCR, Helena Christensen ubwo yasuraga izi mpunzi zo m nkambi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu munyamideli yavuze ko impunzi z’Abarundi zikeneye ubufasha bwihuse kandi ko ikibazo cyazo gikwiriye kwitabwaho ku buryo bukwiriye.

Ati”  Ikibazo cy’impunzi z’Abarundi kiri mu bihangayikishije ku isi. Ni ikibazo kitavugwakandi cyitaweho ku rwego ruri hasi kandi birakwiye ko ibi byahinduka.

Umubyeyi witwa Alina, umwe mu mpunzi z’Abarundi yagize ati”  Tukigera hano twari dufite icyizere gusa ubu cyarayoyotse,turabona igihe kibaye kirekire. Aha tuhamaze imyaka itatu ariko twatakaje icyizere.”

Umuyobozi muri HCR ushinzwe inkambi y’impunzi ya Mahama, Paul Kenya avuga ko impunzi zibayeho mu buryo bugoye bitewe n’amikoro make.

Ati” Bidusaba gufata ibyemezo bikomeye bya buri munsi hano bitewe n’amikoro make, hari ibintu byinshi nkenerwa, usanga wabuze icyo wakora. Urugero uravuga uti ese tubahindurire ibiribwa, dusane amashuri,ubwiherero cyangwa tugurirea abana bakivuka imyenda. Aha iyo duhisemo gukora iki tukareka kiriya, bigira ingaruka ku buzima bw’impunzi dushinzwe kwitaho.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

HCR ivuga ko nibura inkunga iramutse yiyongereye byafasha impunzi z’Abarundi kubona iby’ibanze mu buzima gusa nk’Uburezi n’isuku.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 72, inkambi ya Mahama yonyine ikaba ifite impunzi zigera ku bihumbi 46, abandi bakaba bari mu nkambi ya Bugesera(450), Nyanza (260). Mu bice by’imijyi kuri ubu hari impunzi z’Abarundi 24, 831 bigabanyije mu Mujyi wa Kigali (21,888) na Huye (2,943).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *