Impunzi z’Abarundi ziribaza aho zerekeza nyuma y’aho zatangiye guterwa no mu nkambi

Sangiza iyi nkuru

Hari amatsinda y’abagizi ba nabi biri kuvugwa ko barimo kuva mu Burundi bakinjira mu nkambi z’impunzi z’Abarundi mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania bakagaba ibitero by’ubwicanyi ku mpunzi, aho bivugwa ko iterabwoba ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ryarenze imbibe z’igihugu nk’uko abarokotse ubwicanyi bavuga.

Akaduruvayo ko mu gihugu cy’u Burundi katangiye mu mwaka ushize ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe. Kuva icyo gihe abantu basaga 250,000 bahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi nka Tanzania, u Rwanda na Congo.

Cmaps

Kubera ubwinshi bw’impunzi, abajya kuzigabamo ibitero nabo biraborohera kuko bazivangamo hari abo bashaka muri izo mpunzi. Ibi ngo ni ikibazo nk’uko byagaragaye muri raporo za polisi n’izo kwa muganga ikiinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko cyabonye, aho ngo zimwe mu mpunzi zirimo kwimurirwa ahandi zacungirwa umutekano.

Bamwe muri izi mpunzi bavuga ko bari gushakishwa kugirango babuzwe kuzagira ibyo bavuga ku byabereye mu gihugu cyabo, aho ibihumbi by’abantu ngo bishimutwa, bigakorerwa iyicarubozo, bagafatwa ku ngufu ndetse bakanicwa. Abandi bo baravuga ko bari guhigwa n’abantu bashaka guhana abo mu miryango y’abantu bari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Hafi ya bose bavuga ko ubugizi bwa nabi bahunze bwabakurikiranye n’aho bahungiye ngo bunateye ubwoba kurusha ubwo bahuye nabwo iwabo kubera ko ubu ngo noneho ntaho gucikira hahari.

Umwe mu mpunzi wiswe Claude n’umuryango we bahunze nyuma y’aho abantu bafite ibirwanisho bicaga murumuna we barangiza bagafata ku ngufu ku ngufu umugore we wari utwite akuriwe imbere y’umuhungu wabo muto. Uyu yasabye ko amazina ye ya nyayo atatangazwa mu rwego rwo kurinda umuryango we bakiri mu gihugu.

Claude avuga ko bashatse kumwivugana nyuma yo kwanga gushyigikira umwe mu bo mu muryango we ukorana na guverinoma, aho ngo uyu yabanje gusaba Claude indangamuntu ye ngo azayikoreshe mu gutora Nkurunziza, ndetse akanamusaba kuba umushoferi w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi akajya arujyana aho rugiye kugaba ibitero.

download
Tanzania kimwe n’u Rwanda nayo icumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi

Claude akomeza avuga ko guhunga byari bikomeye ndetse n’ubuzima bw’umuryango we mu buhungiro bukomeye ariko byibuze bakaba bari bafite umutekano kugeza ubwo ku Cyumweru gishize ngo yabonaga bamwe mu bantu bamukoreye iyicarubozo hanze y’urusengero ndetse akanabona n’umwe mu bafashe ku ngufu umugore we agendagenda mu isoko riri hafi y’inkambi bacumbitsemo. Aba bagizi ba nabi ngo bakaba baranavuganye bakamubaza bati: “Uri kuba he muri iyi minsi? Uraha rero?”

The Guardian isoza iyi nkuru yayo ivuga ko inzozi mbi Claude yaroteye mu gihugu cye zanamukurikiranye no hakurya y’umupaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *