Impunzi z’Abarundi zisaga 2,500 zashakaga ubuhungiro mu Rwanda zigiye gusubizwa iwabo uhereye kuri iki Cyumweru. Ibi bikaba byatangajwe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze kuri uyu wa Gatandatu.
Izi mpunzi z’Abarundi ziherutse kwinjira mu Rwanda ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zigiye gusubizwa mu Burundi nyuma yo kwanga kwiyandikisha bitewe n’imyemerere yazo nk’uko itangazo rya minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza n’ibibazo by’impunzi rivuga.
Ni impunzi 2523 zavuye mu nkambi ya Kamanyola muri Congo kuwa 07 Werurwe zinjira mu Rwanda zitinya gucyurwa ku ngufu n’abayobozi ba Congo zakirwa mu Rwanda zijyanwa mu nkambi 3 z’agateganyo I Nyarushishi, Bugesera na Nyanza.
Nyuma yo kwanga kubarurwa no gufata inkingo, minisiteri ishinzwe impunzi yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru risaba izi mpunzi kubahiriza ibintu bigera kuri bine kugirango zemererwe ubuhungiro.
1. Zasabwe kwemera gukingirwa iseru, rubeole n’imbasa ndetse abarwaye muri bo bakemera kuvurwa hakurikijwe uko bikorwa ku butaka bw’u Rwanda,
2. Zasabwe kandi kwemera kubarurwa hakamenyekana umwirondoro wazo,
3. Kuba basaba ubuhunzi, barindwa gusubizwa aho bahunze ariko nab o bagomba kubahiriza amategeko y’u Rwanda, igihugu bahungiyemo,
4. Buri wese yemerewe kuba yasubira iwabo kandi akagenda igihe cyose ashakiye.
Kuwa 28 Werurwe aba basaba ubuhungiro mu Rwanda babangamiye igikorwa cyo kubabarura umuntu ku wundi cyari giteganyijwe mu nkambi z’agateganyo za Bugesera, Nyarushishi na Nyanza.
Byatumye abagera kuri 33 mu bayobozi babo batabwa muri yombi na polisi y’igihugu bashinjwa kuyobya abandi babakangurira kutakira ubufasha bahabwa no kubangamira ibikorwa by’inzego zibafasha.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



