Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), itsinda ry’abaganga bakoraga ubushakashatsi ryateye impyiko y’ingurube mu muntu, bikunda nta ngorane zihabaye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) bivuga ko iri geregeza ryakorewe mu ivuriro rya Kaminuza ya New York ryitwa Langone Health, rikaba ryatwaye iminsi irenga ibiri kugira ngo imitsi ye iteranywe n’iyi mpyiko.
Muganga Dr Robert Montgomery wayoboye iki gikorwa, nyuma yo gutera iyi mpyiko muri uyu muntu, avuga ko yakoze neza. Ati: “Iri gukora nk’uko bisanzwe. Ntabwo yanze gukora nk’uko twari tubifiye impungenge.”
Aba baganga bavuga ko nyuma y’aho iri geregeza rikundiye, hari icyizere ko ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’impyiko cyaba kiri mu nzira yo gukemuka.
Impyiko ni urugingo ruhenda cyane urukeneye mu gihe atabonye umugiraneza urumuhera ubuntu cyangwa ku mafaranga make. Usanga muri USA rushobora kugura Amadolari 45,000, mu Buhinde rukagura 20,000.



2 Responses
Impyiko y’ingurube yatewe mu muntu birakunda
Mwiriwe neza?
Mbashimiye amakuru mutugezaho.
Ikibazo nshaka kubabaza, bitewe nimyemerere ubwo umuntu wo mw’idini rya ISLAM nawe bamuteramo impyiko y’ingurube?
Murakoze
Impyiko y’ingurube yatewe mu muntu birakunda
Mwiriwe neza?
Mbashimiye amakuru mutugezaho.
Ikibazo nshaka kubabaza, bitewe nimyemerere ubwo umuntu wo mw’idini rya ISLAM nawe bamuteramo impyiko y’ingurube?
Murakoze