Preacher Mubarak al-Bathali, uzwi nka Kuwaiti Preacher yatangaje ko Mohammed Sarah, umunyamisiri uherutse kuvunikira bikomeye mu mukino wa nyuma wa UEFA champions League, ubwo ikipe ya Liverpool yakinaga na Real Madrid, ari igihano cy’Imana ku bwo kutubahiriza igisibo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Kuwaiti yavuze ko kiriya ari igihano Imana yahaye Sarah wakinnye umukino nyamara abandi bari mu gisibo, bityo akaba abona ko ari igihano Imana yamuhaye.
Yagize ati “Ndizera ko imvune ye yaje nk’igihano cy’Imana kuko yasimbuje umukino igisibo ngira ngo yabonye ko Imana ishobora byose”.
Yongeyeho kandi ko Sarah yari ahagarariye abasilamu, amushimira imyitwarire yagaragaje yo kugendera kure bagenzi be bishimiraga igikombe banywa ibisindisha.
Yagize ati”….gusa ndamushima kuko atasindanye na bagenzi be banywaga inzoga ubwo bishimiraga intsinzi”.
Mohammed Sarah, ukomoka mu gihugu cya Misiri akaba akiniria ikipe ya Liverpool yavunitse ubwo ikipe ye yakinaga na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA champions League, ubwo umukino wari umaze iminota 31 gusa.
Â


