Imyaka 25 irihiritse Marechal Mobutu Sese Seko asezeye ku Isi y’abazima

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku itariki ya 7 septembre 1997 kugeza ku ya 7 septembre 2022, hashize imyaka 25 umunyagitugu Marechal Mobutu Sese Seko wa Zabanga asezeye ku Isi y’abazima azize cancer yo mu dusabo tw’intanga nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi n’inyeshyamba za AFDL .

Uyu mutegetsi washinze ishyaka Mouvement populaire de la révolution (MPR) ryabaye ishyaka rukumbi mu cyahoze ari Zaire, yayoboje igihugu inkoni y’icyuma mu gihe cy’imyaka 32 ntawe basangiye ubutegetsi.

Gusa, Abanyekongo bamushimira ko yabashije gukomeza ubumwe bw’igihugu no kurinda ubusugire bwacyo igihe cy’ubutegetsi bwe mbere yo kubwirukanwaho.

Mu mbwirwaruhame ze, yakundaga kuvuga ko “ wakwicwa n’inzara aho kubura amahoro mu gihugu cyawe,” nk’uko bitangazwa na Mediacongo.net.

Ku kijyanye n’ibyo yagezeho mu bijyanye n’ibikorwaremezo, n’ubu ibyo yasize biracyagaragara nka stade des Martyrs, Palais du peuple, Pont Maréchal… n’ibindi.

Nyuma y’imyaka 25 apfuye, ishyaka rye, MPR, naryo ryajyanye nawe nyuma yo gucikamo ibice byinshi. Iyi nkuru ikaba inibutsa intambara y’ubuyobozi bwaryo hagati ya Vundwawe na Nzuzi Wa Mbombo.

Nzanga Mobutu yagerageje kuvugurura ingengabitekerezo ya Mobutism ashinga Union des démocrates mobutistes (Udemo), ariko uyu mutwe wa politiki ntiwatinze.

Uyu munsi, abahoze bashyigikiye Mobutu bose bagiye ku ruhande rwa Kabila, abandi bagiye ku ruhande rwa Tshisekediste binyuze mu ishyaka, PPRD no mu ihuriro Union sacrée .

Abandi benshi barapfuye nyuma ye, nka Ngbanda Zambo Ko Atumba, Seti Yale, Kisombe Kiakumwisi … Ndetse n’abana be yabyaye, barimo Kongulu Mobutu, Manda Mobutu … batabayeho igihe kirekire nyuma y’urupfu rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *