Imyaka 50 ishize u Burundi buyoborwa n’abarusha abandi agatuza

Sangiza iyi nkuru

Mu myaka 50 ishize, byagiye bigaragara ko nta muperezida w’u Burundi wicaye ku ntebe ngo asinzire yumve ko abufite mu biganza, ibi bikaba bigaragazwa n’uburyo bagiye bajyaho n’uko bagiye bakurwaho.
Bigaragara ko kuva mu mwaka w’1966 u Burundi bwagiye buyoborwa n’ufite ingufu, by’umwihariko ufite uruhande rushyigikiwe n’ingabo agahita ahirika ujenjetse.
Abaperezida 3 b’u Burundi bo kuva mu mwaka w’1966 kugera mu 1993 (Micombero, Jean-Baptiste Bagaza, Pierre Buyoya) aba bose bagiye bafata ubutegetsi ku ngufu umwe akarangara agasanga undi aramuhiritse.
Melchior Ndadaye wo mu 1993
Muri uyu mwaka nibwo abaturage bari bishimye bavuga ko binjiye muri Demokarasi, muri uyu mwaka nibwo bakoze amatora aziguye amajwi bayahandagaza kuri Melchior Ndadaye akunzwe ndetse anagaragaza ko ari intwali ya Demokarasi.
Tariki ya 10 Nyakanga 1993 nibwo Ndadaye yatorewe kuba perezida w’u Burundi bikozwe mu mucyo, mu mezi atatu yahise yicwa (ku wa 28/10/1993), urupfu rwe rubabaza benshi kugeza n’iyi saha Abarundi bakimuririra, uwamwishe ntaragaragara.
Ubwo Ndadaye yari amaze gucishwa mu rihumye Sylvie Kinigi wari Minisitiri w’Intebe niwe wayoboye mu gihe cy’inzibacyuho kuva 27/10/1993 — 5/2/1994, uyu nawe yahise asimburwa na Cyprien Ntaryamira nawe wayoboye amezi 2.
Cyprien Ntaryamira yayoboye u Burundi kuva ku wa 5/2/1994 yiciwe i Kigali tariki ya 6/4/1994 ubwo yari ari mu ndege imwe na Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda bavuye muri Tanzaniya, kugeza na n’ubu uwarashe iyo ndege ntabwo yari yamenyekana.
Nyuma y’urupfu rwe, Sylvestre Ntibantunganya aba ayoboye Inzibacyuho ku 1994 kugera tariki ya 25/7/1996, inkwakuzi Major Petero Buyoya wari waravuyeho mu 1993, ku bw’imbaraga yari afite yaragarutse arongera afata ubutegetsi ku ngufu(cout d’Etat).

buyoya
Major Pierre Buyoya wahiritse ubutegetsi inshuro 2

Kuva mu 1996 kugeza mu mwaka wa 2003, Buyoya yari afite ubutegetsi mu biganza bye ku bw’imbaraga, yasimbuwe na Domitien Ndayizeye abuhawe n’amategeko ya Arusha, mu gihe cye byari bikaze ahanganye n’ingabo za CNDD FDD.
Petero Nkurunziza yaje ate?
Nkurunziza yavutse mu 1963, Se yitwaga Eustache Ngabisha, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu mwaka w’1965, ubwo Nkurunziza yari afite imyaka ibiri gusa y’amavuko.
Se wa Nkurunziza yaje kuba Giverineri w’Intara ebyiri mu Burundi, gusa nyuma aza kwicwa mu 1972 ubwo habaga imvururu zishingiye ku moko zahitanye Abarundi barenga 400.000.
Nyuma yo gupfusha se afite imyaka 9 yakomeje amashuli ye, mu mwaka w’1993 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Burundi ubwo habaga intambara y’imbere mu gihugu nyuma yo kwicwa kwa Perezida Melchior Ndadaye.
Ubwo ingabo z’Abatutsi zateraga Kaminuza yigishagamo(Nkurunziza) yararashwe ariko ararusimbuka, ari nabwo yahise ajya mu gisirikare cya CNDD FDD anazamurwa mu ntera cyane, mu 1998 agirwa umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD ari nabwo yakatirwaga n’urukiko igihano cyo gupfa azira ibyaha by’intambara ariko nticyahita gishyirwa mu bikorwa nyuma ahabwa imbabazi.
2005 Nkurunziza yabaye Perezida w’u Burundi kuri manda ya 1 nyuma y’amatora yakozwe n’abari bagize Inteko Ishinga Amategeko.
2010 yongera gutorwa n’abaturage, amatora ya 2015 akaba ariyo akomeje kubera Nkurunziza umutwaro dore ko ashinjwa kwiyamamaza kuri manda ya 3 binyuranyije n’amategeko, iyi manda ye ikaba imaze gutwara ubuzima bwa benshi.
Ku wa 13 Gicurasi, Nkurunziza bari bamuciye mu rihumye bamuhiritse ku butegetsi, nk’uko byatangajwe haruguru ko ufite imbaraga ariwe wicara ku ntebe ya Perezida, abari bamuhiritse yabarushije imbaraga.
Ese Nkurunziza azarekura ubutegetsi?
Byagaragaye ko Nkurunziza yatowe mu nduru kuri iyi manda ya 3, abantu baricwaga hirya no hino mu gihugu kubera kwamagana iyi manda ye 3.
Kugeza ubu benshi bategereje kureba ko nirangira muri 2020 azarekura ubutegetsi, gusa bamwe mu batavuga rumwe na we bemeza ko atazaburekura.
Umunyamakuru Domitille umwe mu batavuga rumwe na Nkurunziza, mu isesengura yakoze atangaza ko Nkurunziza afite intego yo kuzategeka u Burundi ubuzima bwe bwose, muri iyi minsi ngo akaba azakomeza kudindiza ibiganiro kugeza ubwo manda ye izaba irangiye akaniyongeza n’izindi ashaka.
Yagize ati: “Mugabo gufatisha Nkurunziza intoki biragoye, yariteguye aracunzwe bikomeye, acunzwe n’abamenja,…manda ye izarangira yiyongeze n’izindi ashaka nk’umwami, nanavaho azasimburwa n’umuhungu we dore ko arimo kuminuza mu gisoda”.
Nkurunziza atorwa bwa mbere yari ashyigikiwe n’abaturage dore ko yari avuye mu ishyamba, kwanga kuva ku butegetsi kwe kuri iyi manda ya 3 niho benshi batangiye kumuvanaho amaboko ndetse n’amahanga atangira kuvuga amushinja kugundira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *