Tariki ya 2 Kamena 1967 wari umunsi udasanzwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubwo yitwaga Congo.
Uwo munsi ni bwo ikipe y’umupira w’amaguru ya Santos FC yo muri Brazil yarimo Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé yakinnye n’iy’igihugu ya Congo (Les Léopards) mu mukino wa gicuti yari yatumiwemo n’Umukuru w’Igihugu, Mobutu Sese Seko.
Uyu mukino wabereye kuri sitade yitiriwe Tata Rapha?l mu murwa mukuru, Kinshasa, witabiriwe n’abafana babarirwa mu 75,000 nk’uko umuhanga mu by’amateka w’Umunyekongo, Benjamin Babunga abivuga.
Abenshi muri aba bafana bari bahurujwe no kureba ikirangirire mu mupira w’amaguru, bamwe bita umwami wawo w’ibihe byose, Pelé, n’Umukuru w’Igihugu ubwe wari waje kureba uyu mukino.
Umukino wangiye saa kumi z’umugoroba, urangira saa kumi n’imwe n’iminota 37 Santos FC itsinze Léopards ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).
Ibitego byombi bya Santos FC byatsinzwe na Pelé, icya Léopards gitsindwa na Nicodème Kabamba.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Imyaka 57 irashize Santos FC yarimo Pelé yitabiriye ubutumire bwa Mobutu Sese Seko
Mwabaze nabi ntabwo ari imyaka 57 Santos igiye muri congo Kinshasa ahubwo imyaka 54.Murakoze.
Imyaka 57 irashize Santos FC yarimo Pelé yitabiriye ubutumire bwa Mobutu Sese Seko
Mwabaze nabi ntabwo ari imyaka 57 Santos igiye muri congo Kinshasa ahubwo imyaka 54.Murakoze.