Imyaka itatu REB imara itaratanga impamyabumenyi ni imbogamizi ku bashaka kwiga hanze

Sangiza iyi nkuru

Bitwara imyaka itatu kugira ngo umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye abone impamyabumenyi ye(Diplome). Ese ubu bukererwe buterwa n’iki? Ese ubundi buteza izihe mbogamizi ku banyeshuri barangije?

Dr Ndayambaje Irene ni umuyobozi wa REB, aravuga ko igitera ubukererwe bw’izi  mpamyabumenyi ari uko zikorerwa mu mahanga, zikoranwa ikoranabuhanga ku buryo abashaka kuzigana bitaborohera.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru, cyaganiriye na bamwe mu banyeshuri barangije amashuri. Urujeni Angela yarangije mu 2015, aragira ati “Nasabye kwiga mu mahanga, ntsinda ikizamini cyo kuvuga(interview) banyemerera ishuri ariko nyuma nsabwa impamyabumenyi ndayibura.”

Dr Ndayambaje aravuga ko batanga igisimbura impamyabumenyi mu gihe itaraboneka ariko yongeraho ko koko igihe zimara ari kinini. Nk’igisubizo yavuze ko hari gahunda yo kugabanya igihe iki gikorwa gitwara kigagera ku mwaka umwe.

Uyu muyobozi yongeyeho ko leta ikwiye korohereza abakora impamyabumenyi bagakorera mu Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo igikorwa kijye cyihuta.

Impamyabumenyi zihabwa abarangije amashuri yisumbuye zisanzwe zikorerwa mu gihugu cy’Ubudage cyangwa Swede.

 

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *