Imyembe mibisi Fille yohererezaga uwo bahoze bakundana yagize ingaruka zikomeye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni akomeje kugaruka mu mutima w’uwo bahoze bakundana, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats.

Fille na MC Kats batandukanye burundu mu mpera z’umwaka wa 2018. Ni nyuma y’aho buri ruhande rushinja urundi gucana inyuma.

Mu rwego rwo kwiyibagiza Fille,  Katamba yamwambuye imbuga nkoranyambaga zakurikiranwaga n’abantu benshi ndetse arishumbusha ashaka umukunzi mushya ariko umutima wananiwe kunyurwa nta Fille iruhande rwe.

Mc kats
Umukobwa wakundanye na Katamba nyuma yo gutandukana na Fille

Akuzuye umutima gasesekera ku munwa, ubwo Fille yajyaga ku rubyiniro mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Mc Kats kwifata byaramunaniye arerura avuga ko akunda Fille kugeza ku mwuka wa nyuma w’ubuzima bwe.

Yagize ati “ Buri gihe iyo nibutse uko Fille yanyohererezaga imyembe mibisi mu iijoro, nabonye ko bidashoboka kubaho ntamukunda. Niyo urupfu rwadutandukanya,  nzakomeza kumukunda.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Nyuma yo gutandukana na Fille, Mc Kats yakundanye n’undi yari yishumbushije watangaje ko atakomeza gukundana na we kuko abona ataribagirwa Fille.

Src: Ghafla

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *