Aba bapilote bari bateguje ko bahagarika akazi

Imyigaragambyo y’abapilote yahagaritse ibikorwa bya Kenya Airways

Sangiza iyi nkuru

Abapilote ba sosiyete ya Kenya ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways, bamaze iminsi ibiri bigaragambya nyuma y’aho bagejeje ibibazo byabo ku bo bireba ariko ntibahabwe igisubizo.

Abahagarariye aba bapilote bahuriye mu ishyirahamwe rya KALPA (Kenya Airways Pilotes Association) tariki ya 4 Ugushyingo 2022 bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bateguza ko ku munsi ukurikiyeho haraba imyigaragambyo, aho nta ndege y’iyi sosiyete izahaguruka ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Umunyamabanga Mukuru wa KALPA, Murithi Nyaga yasobanuye ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwanze gukemura ibibazo by’abapilote birimo gusubizaho amafaranga yo mu byiciro bitatu bahabwaga.

Nk’uko bari babiteguje, guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo cy’uyu wa 5 Ugushyingo, aba bapilote batangiye imyigaragambyo, ndetse bayikomeje mu gitondo cy’uyu wa 6 Ugushyingo nk’uko Citizen TV yabitangaje.

Iyi televiziyo yashyize hanze amashusho agaragaza abagenzi benshi babuze ubatwara ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, binubira izi mpinduka.

Kuri uyu wa 5 Ugushyingo, iyi sosiyete yasohoye itangazo yihanganisha abakiriya bayo bari bafite amatike y’ingendo. Iti: “Turabihanganisha kubera ibitagenze neza ku ngendo zanyu bitewe n’imyigaragambyo y’abapilote itemewe n’amategeko. Turakora ibishoboka tubabonere igisubizo byihuse kirimo kubashakira imyanya mu zindi sosiyete z’indege. Mu gihe waba wahisemo gusubika urugendo, wasaba gusubizwa amafaranga y’itike yawe.”

Mu gihe kitageze ku isaha gishize, kuri uyu wa 6 Ugushyingo, Kenya Airways yamenyesheje abakiriya bayo ko ingendo zayo zasubukuwe muri Entebbe muri Uganda, Lusaka muri Zambia na Mombasa. Gusa ntiyasobanuye niba ikibazo cyayo n’abapilote cyakemutse.

Aba bapilote bari bateguje ko bahagarika akazi
Aba bapilote bari bateguje ko bahagarika akazi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *