Ubwo hitegurwa kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, minisiteri y’umuco na siporo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kurimenyesha aho imyiteguro yo kwibuka igeze ndetse n’uko iki gikorwa kizagenda muri uyu mwaka, aho biteganyijwe ko kizaba ku rwego rw’umudugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: ”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo yayo.”
Muri iki kiganiro minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 bizakorerwa ku rwego rw’umudugudu. Muri iki Cyumweru cyo kwibuka, ibiganiro bizabera mu midugudu yose, bikaba bigomba kwitabirwa kandi bigategurwa neza nk’uko bisabwa na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG.

Muri uyu mwaka, nk’uko yakomeje avuga asubiza abanyamakuru, yavuze ko u Rwanda ruzafatanya by’umwihariko n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu bikorwa byo kwibuka nk’aho mu Bubiligi mu cyumweru gishize habaye ihuriro ry’ibiganiro ryahuje abantu batandukanye ryateguwe na Ibuka mu Bubiligi bategura gahunda yo kwibuka, ndetse za ambasade z’u Rwanda hirya no hino nazo zikaba ziri gutegura gahunda yo kwibuka.
Minisitiri yabajijwe ibibazo byinshi bifitanye isano na jenoside ndetse n’ibindi bireba igihugu nk’ikibazo cy’umutekano mucye uri mu Burundi abayobozi b’iki gihugu bakunze gushinja u Rwanda kuba inyuma y’abawuhungabanya.
Kuri iki kibazo cy’u Burundi, minisitiri Julienne yavuze ko ibyo Abarundi bavuga birimo gutukana ndetse no guharabika gutuka abayobozi b’igihugu, batabiha agaciro kubera ko ngo bigaragaza ko hari urwego batarageraho rwo kwemera kwakira ibibazo bafite bakabikemura nyuma bakemera kubana n’abaturanyi neza.

Yavuze ko bafashe umwanzuro wo kubareka bakavuga kuko ngo Isi yose izi ukuri kandi ngo bafashe umwanya wo kwirirwa baterana amagambo n’Abarundi byaba ari uguha agaciro ibyo bavuga bitagafite, ariko kandi ngo byaba ari uguta igihe.
Minisitiri Julienne yongeyeho ko u Rwanda rufite inshingano yo kurinda abaturage barwo ariko rutambuka ngo rujye mu baturanyi. Aha yagize ati: “Umunsi bambutse bakaza ahangaha, bakambuka imipaka y’igihugu, icyo gihe ubwo bizaba bibaye ubushotoranyi cyangwa igitero cyangwa ibindi..igihugu mu busugire n’ubwisanzure bwacyo kiba gifite inshingano zo gukora ibikwiye ngo umutekano w’igihugu udahungabana.”
Minisitiri Uwacu yabajijwe ikibazo cy’aho bageze gahunda yo gukurikirana abagize uruhare muri jenoside bakidegembya, avuga ko hari ibimaze gukorwa birimo abagiye bazanwa mu Rwanda barimo uherutse kuzanwa akuwe muri Congo, Ladislas Ntaganzwa, yongeraho ko nubwo hari abatarafatwa akazi gakomeje ku bufatanye hagati y’inzego z’ubutabera n’inzego mpuzamahanga.

Ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside, minisitiri yavuze ko bamwe mu bagaragaweho n’iki cyaha harimo urubyiruko rurimo n’abana bato b’abanyeshuri bamwe banavutse nyuma ya jenoside, bikagaragaza ko iyo ngengabitekerezo bayikura mu miryango, yabo ariko hakaba harimo n’abantu bakuru, gusa ngo ibyo byaha byagiye bigaragara polisi ifatanyije n’izindi nzego bagiye bakurikirana ababigizemo uruhare.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ikibazo cy’abanyamahanga bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba barasubiye iwabo, minisitiri Uwacu avuga ko basaba ibihugu byabo bikabohereza mu Rwanda bakaburanishwa cyangwa bakaburanishirizwa iwabo.
Kuri iki kibazo ikijyanye n’Abarundi bavugwaho kugira uruhare muri jenoside, yavuze ko igihe cyose ubutabera buzabona ibimenyetso nubwo bitoroshye buzakora akazi kabwo.
Biteganyijwe ko Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa ku itariki 13 Mata 2016, uwo muhango ukaba uzarangwa no kwibuka Abanyapolitiki bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kwibuka bikazakomeza mu minsi 100 mu gihugu cyose kugera kuwa 03 Nyakanga 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


