Nyuma y’amashusho y’urukozasoni umuhanzikazi Sunny Dorcas yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, umukunzi we Sibomana Emmanuel wamenyekanye mu ikinamico ‘Urunana’ nka Patrick yahisemo gutandukana na we.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ukwezi TV, Sibomana yavuze ko yababajwe cyane n’igikorwa cy’urukozasoni uwari umukunzi we yakoze kugeza ubwo yambaye ubusa imbere y’imbaga y’abamukurikira. Yagize ati: “Ibyo Sunny yakoze byanshenguye umutima kugeza ubwo numvaga nakwiyahura. Ubu namaze gutandukana na we byeruye ndetse nanabimenyesheje abankurikira ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti zanjye.”
Sibomana usanzwe ari umunyamakuru n’umukinnyi w’ikinamico, yavuze ko we na Sunny bari bafite gahunda yo kubana vuba kuko imbogamizi bari bahuye na yo ari iy’icyorezo cya covid-19 cyabangamiye imyiteguro y’ubukwe bwabo. Yagize ati: “Twiteguraga kubana vuba gusa n’uko twabonaga imbaga y’abakunzi bacu, inshuti n’imiryango tutabona uko tubakira kandi amabwiriza yemera abantu 30 gusa. Nyuma ya covid-19 twari kuzasubukura umushinga wacu.”
Umuhanzi Sunny kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Kenya, ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020 mu kiganiro n’abakunzi be mu buryo buri ‘live’,ni bwo yatunguranye avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe benshi batangira gukeka ko yabikoreshejwe n’ubusinzi cyane ko yari afite ikirahure cy’inzoga yanisukagaho.
Uretse kuba umuhanzi, Sunny ni umucuruzi muri Kenya ndetse akanagira amacumbi mu mu Mujyi wa Kigali,i Kagugu azwi nka ‘Sunny Apartments. Yakunze kurangwa n’udushya twinshi bamwe mu bantu babonaga nko gushaka kumenyekana cyane.

Ubutumwa Sibomana yageneye abakunzi be ku rukuta rwe rwa Facebook

4 Responses
Imyitwarire ya Sunny itumye atandukana n’umukunzi we bari hafi kurushinga
Ubundi se ntiwaruzi ko iriya arindaya ?;?! Erega nta mwari ukibaho ubu Hari abagore ntabakobwa bakibaho…

Ariko siboma ubundi wari wagendeye kuki uhitamo? Ntacyo uhombye kuko aho abasore bakunda kuvuga NGO numutima none nawo ntawo.ahubwo ugize amahirwe pe