Inama 10 zagufasha kuvuga mu ruhame nta gihunga

Sangiza iyi nkuru

Ntabwo byoroshye guhagarara imbere y’imbaga nyamwinshi ngo uvuge, si buri wese utanga ubutumwa ngo bwumvikane mu ruhame, hari ukuvuga bikinjirira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, bisaba ubuhanga bwinshi kubasha kwigarurira amatwi ndetse n’imitima yabo ubwira, ese n’iki nakora ngo mvuge kandi numvikane mu ruhame nta bwoba?
Ese byari byakubaho ko uhagarara imbere y’abantu ubwoba bukagutaha, umutima ugatera cyane ndetse ikiniga kikagufata? Hari nababifata nk’uburwayi, akaba atabasha no kuganiriza abo mu muryango we, bati agira amasoni.
Ngo hari uwo biyambaje ngo ahagararire umuryango agezeyo ati “babuze uwo batuma barantuma” ese ibi birakwiye?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari ibimenyetso byinshi byakwereka ko utashobora kuvuga imbwirwaruhame, si ngombwa ko uhera ku bantu benshi cyane, ushobora guhera no kunshuti zawe mumenyeranye ukareba niba ibyo wateguye kubabwira baguteze amatwi kandi ukabahanga amaso, gusuhuza no kuganira uhanze amaso bagenzi bawe n’ibindi bigufasha gutinyuka kandi byerekana ko utanga icyizere mubyo uvuga.
Niba ushaka gutangira uyu mwitozo tangira uyu munsi, mbere yo kuvuga banza utege amatwi ,wige kandi umenye guhitamo ibyo ushaka kuvuga bityo uvuge ibyo uzi neza, gerageza kumenya abo ugiye kuganiriza mbere yuko utangira ibiganiro bizagufasha kuyobora ibiganiro byawe neza ntawe ubangamiye
Ggerageza kwerekana amarangamutima yawe aho guseka useke n’aho kubabara ubabare bituma abo ubwira babona ko muri kumwe maze bakakwibonamo, dore ibyo bwiza.com yaguteguriye, byagufasha gushira icyo gihunga.
Twifashishije umuhanga mu gutegura imbwirwa ruhame muri Kaminuza ya NortheasternMarjorie Lee North, , dore ingingo 10 uzagenderaho ugatambutsa ubutumwa bwawe kandi bukumvikana
1.Itoze kenshi kandi utegure neza ubutumwa ushaka gutanga
Kugira ubwoba ugeze mu ruhame n’ibintu bisanzwe ku bantu bose, gusa kwirinda ubu bwoba ni ugutegura neza kandi ukitoza kenshi ibyo ugiye kutaga bityo bikagara ko ubutumwa utanga ubuzi neza
2.Menya neza abo ugiye guha ubutumwa
Biba byiza iyo ugiye gutanga ubutumwa ku bantu uzi, bakunda iki,bafite ikihe kibazo, wagikemura ute, n’ibindi byinshi byagufasha kwegukana amarangamutima yabo , kumenya ibyo ubabwira no kumenya ubutumwa bwubaka intekerezo zabo.
3.Tegura neza ubutumwa bwawe kandi mu buryo bworoheye kumva abo ubugezaho
Koresha uko ushoboye kose mu masegonda nka 30 yambere ube warangije kubagezaho intego nyamukurun’igitekerezo cyawe muri rusange bigufasha kwigarurira imitima yabo byoroshye
4.Akira neza kandi wumve abo ubwira
Gerageza gutega amatwi kandi ubagaragarize urugwiro abaguteze amatwi, niyo yabaza ibinyuranye mutege amatwi kandi wirinde kukujya hanze yibyo wateguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5.Garagaza icyizere kandi wiyizere
Nta muntu wakwizera ibyo uvuga mu gihe nawe utabyizera, iyizere kandi werekane ko ibyo uvuga ubizi bityo nabo ubibwira babone kukugirira icyizere.
6.Shaka udukuru tugufasha kumvikanisha ibyo uvuga
Udukuru dusekeje dufasha gukurura abantu bakagutega amatwi, niba banyuzwe nurwenga uteye bituma n’ibikurikira babikurikirana kandi ntibarambirwe
7.Wisoma cyane ahubwo gumisha amaso kubo ubwira
Gerageza kureba ku mitwe yabo kuko ufite kureba mu maso bikagutera kugira amasoni cyangwa se ubwoba ,uwimbere agira ngo uri ku mureba ndetse n’uwinyuma nawe nuko akeka bityo bikabatera gukurikira, niba wateguye witinda usoma ahubwo itegereje ingingo nyamukuru uzisobanure ubareba kandi ushize amanga
8.Koresha ibimenyetso werekana ingingo ushaka ko bamenya kuruta izindi
Uko utwara amaboko,intoki ,.. ukora ibimenyetso bituma ubikurikira akomeza gukurikira, icyo usabwa ni ugukora ibimenyetso bifite ubusobanuro bitewe n’ubutumwa utambutsa, ibi byose ubyiga muri cya gihe uba urimo utegura ,usubiramo imbwizaruhame mbere yuko uyitambutsa
9.Tangira ijambo ryawe ku magambo anogeye amatwi, usoreze ku magambo ushaka ko bahora bazirikana
Akenshi uzasanga umuntu atangiye imbwizaruhame mu ijwi rituje agasoza avugira hejuru, amagambo utangiriraho niyo atuma abo ubwira bagutega amatwi,ayo usorezaho ni amagambo uba ushaka ko baguma batekerezaho mbese akaguma muntekerezo zabo
10.Garagaza amarangamutima yawe
Iyi ngingo ni ngombwa cyane, iyi ngingo niyo yerekana ko ibyo uvuga ubizi kandi ufite icyizere ko abo ubibwira babyumva bityo ukabakurura ushaka ko bakwiyungaho.
Niba ari aho guseka gerageza werekane ko umwenyure, niba ari ukubabara naho ni uko. Abantu benshi bakunda umuntu uvuga abasekera, yerekana ko akeye mu maso bikaba akarusho iyo ugenda ubivanga bituma wigarurira amarangamutima yabo ugezaho ubutumwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *