Mu gihe bimaze kumenyerwa ko mu Rwanda amatora mu nzego zitandukanye za Leta, usanga uwiyamamaza asabwe kujya kubikorera aho yavukiye kuko ariho baba bamuzi, hamaze kugaragara ko bamwe basubira ku ivuko ugasanga baribagiranye ndetse bakaba banatakaza amahirwe batyo.

Ibi bikaba imbogamizi zo kuba bahakura amajwi mu gihe bashaka gutorwa mu nzego zitandukanye, hahandi babanza gutorerwa mu mirenge bakazamuka mu karere n’ahandi.
Niyo mpanvu twabahitiyemo kubashakira ibintu bene uwo muntu yakora bikaba byamuviramo kuba yaba umwizerwa bityo akaba yahakura amajwi bitamugoye.
1: kujya mu kimina cy’umudugudu: Ubu ni uburyo bwo kugaragara mu mudugudu w’iwanyu ndetse no gusabana nabo ku ivuko kimwe no gufasha abaturanye muri gahunda zitandukanye.
Ibi wabikora uhereza amafaranga muri icyo kimina ,dore ko bene uwo muntu aba asabwa amafaranga ari hagati ya 100 -500 bivuze ko aya mafaranga atayabura kuko n’ubundi aba yaravuye ku ivuko mu rwego rw’akazi.
2:Gufashisha itungo umuke mu mudugudu: iki ni kimwe mu kintu wakora ku ivuko bikakuviramo uwo wahaye iryo tungo kuba yakubera imboni n’igihe isubiye iwanyu ukaba nyirandatwa mu baturage b’iwanyu.
Iki ntigisaba itungo rihenze kuko uritanga ugendeye ku mushahara uhabwa.ushobora kuba watanga urugero:ingurube n’andi matungo aciriritse.
3:Gufasha umunyeshyuri wo ku ivuko: Ni ku nshyuro ya kabiri dukoresheje ijambo gufasha,gusa aha ureba uwatsinze akabura amafaranga y’ishyuri.
4:Kuba wategura igikorwa cy’imikino aho iwanyu: aha ntibigombera amafaranga menshyi kuko nawe wafatanya n’abahagarariye urubyiruko mu mirenge y’iwanyu kimwe n’ Akarere.
Aha wanatanga ibitekerezo byuko wazamura sport iwanyu biciye muri izo nzego ndetse ku munsi w’ibihembo ugafata iya mbere mu kuhagera.
5:Gusura kenshi ku ivuko kimwe no gusabana n’abo uhasanze:iki ni kimwe mu cyaba indorerwamo yuko buri muturage akwiyunvamo, ntiyumve ko uri umunyamugi utitaye ku banyacyaro.
6:Kuba wafata umunsi ukajya kwifatanya n’abandi mu muganda rusange aho uvuka: Aha sinirirwa mbabwira byinshyi kuko aha ni hamwe wa muturage w’iwanyu azaba yumva ko muri kumwe muri byose kandi utibagiwe iwanyu.
7:Guhura na wa muturage uzi ntumwirengagize: Hano abenshi usanga birengagiza abo bita ngo ni abanyacyaro, gusa iyo uhuye nawe ukaba utamucaho n’imodoka yawe, cyangwa ikindi kinyabiziga cyawe, azakubera umuhamya wo ku ivuko ko wamuhaye agaciro ,bityo uzaba ugaragaye neza kimwe n’ikizere kizaba kiyongereye kuri wowe mu gihe uzahasubira ugiye gushaka ya majwi.
8:Gutaha ubukwe aho ku ivuko: Iki nashatse kugisorezaho kuko ubu ari uburyo bwo gusabana, museka n’abantu b’ingeri zose b’iwanyu kimwe n’abaturanyi ndetse n’imiryango.
Aha uba wahuye n’abaturutse imihanda yose bityo bikaba byagufasha gusabana nabo kandi ari ab’ingeri zose.
Nawe ushobora kureba ikindi wakongeramo gifitiye igihugu akamaro ndetse kikaba cyanatuma bene uwo muntu atorwa kandi yizewe nk’inyangamugayo ikunda igihugu n’abanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa@ Bwiza.com


