Nyuma y’aho umuhanzi Mowzey Radio, waririmbaga mu Itsinda ‘Goodlyfe’ akubitiwe mu kabari bikamuviramo gupfa, bagenzi be bakomeje kugira amakenga, ari nayo mpamvu Dr Jose Chameleone yaburiye abandi kuzajya bitwaza imihoro mu modoka zabo.
Dr Chameleone ahanura bagenzi be, hari mu muhango wo gushyingura Mowzey Radio ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018. Abasaba kuzajya bagendana amakenga, bita ku mutekano wabo, ko abanzi baba bashaka kubabuza ubuzima nabo baba barekereje.
Yagize ati “Ndagira inama abanzi kuzajya bagira amakenga n’ubwitonzi, niba ushaka kubaho, mugendane imihoro mu modoka zanyu kugirango mwirwaneho mu gihe muhuye n’abicanyi, abahanzi bapfa mu buryo butandukanye, ubuhanzi ni ingenzi ku bukungu bwa Uganda nk’ibindi bikorwa byose, abahanzi ni abantu b’ingirakamaro,…”.

Chameleone yakomeje asaba Guverinoma kuzajya ihiga abo bicanyi ndetse ikanarushaho kuzajya ikaza umutekano w’abahanzi.
Dr Chameleone ntabwo ari we wa mbere muri Uganda ugiriye abaturage kuzajya bagendana imihoro, ubwo Afande Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi yicwaga n’agatsiko k’abagizi ba nabi, mu muhango wo kumushyingura, Perezida Museveni nawe yasabye ibyamamare kuzajya bigendana amakenga, bikagendana ibikoresho by’ubwirinzi birimo imihoro, impiri,….
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



