Ni kenshi umugabo cyangwa umugore bataka imigongo nyuma yo kurangiza gukora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ndetse bakaba banabimarana iminsi iyi nkuru ikaba igiye kudufasha kumenya uburyo wakwirinda gufatwa n’umugongo ny’uma yo gutera akabariro.
Ntago ariko indwara y’umugongo ishobora kuza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo ni kimwe mu bishobora kuyitera kuko nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi Indwara y’umugongo ni indwara irimo igaragara cyane mu bantu b’ingeri zose ariko cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 30 na 60, babitewe n’impamvu zitandukanye nyamara murizo inyinshi za kwirindwa.
Igitabo bise Physiotherapy right cyerekanye ko uburyo(postion) abakora imibonano bayikoramo bishobora kubatera umugongo udakira ndetse bakazajya bumva imvune burigihe nyuma yo gukora iki gikorwa ,ngo iyo umugabo aheta umugongo cyane cyangwa umugore akawuheta bishobora kuba intandaro yo kurwara umugongo burigihe nyuma y’imibonano.
Iki gitabo gikomeza kivugako benshi mu bahuza ibitsina kenshi bashobora guterwa umugongo no gutinda cyane muri iki gikorwa,cyangwa gutinda kuburyo(position) bumwe ngo ni ngomba ko abakora iki gikorwa bahindura position bari gukoresha ntibayitindeho cyane mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kurwara umugongo.
Ikindi cyaba gitera kuribwa umugongo nyuma yo gukora imibonano ngo ni gukoresha imbaraga nyinshi muri iki gikorwa ,iki gitabo kivugako abakora imibonano mpuzabitsina bagomba kuyikora bitonze mu rwego rwo kwirinda kunanirwa kandi bakagerageza gukora position zitavunanye cyane niyo baba arizo bakunda ngo bakazishakira iminsi yo kujya bazikoramo ubundi indi minsi bagakora iziruhura umugongo.
Nubwo ariko ibyo twavuze hejuru aribyo bitera umugongo ngo hari n’ibindi bintu bishobora kuwutera umuntu agomba kwirinda mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe kandi ngo akagerageza kwihutira kujya kwa muganga mu gihe yumva amerewe nabi.
Zimwe mu mpamvu zitera umugongo harimo:
Ubumuga butandukanye umuntu yavukanye nk’inyonjo n’ibindi
Kwambara inkweto ndende.
Kwikorera cyangwa se guterura ibintu biremereye umuntu yunamye ahantu hatameze neza
Kuryama ahantu hatameze neza nko kuri matela inepa cyane
Kwicara cyangwa guhagarara igihe kirekire mu buryo bumwe
Impanuka zitandukanye umuntu yahuye nazo
Kwicara nabi mu kazi (bad posture)
Uburwayi butandukanye bw’amagufwa y’uruti rw’umugongo
Kugira ibiro byinshi bitajyanye n’uko ureshya (bituruka ku mirire mibi)
Uko wakwirinda indwara y’umugongo no kuribwa nawo nyuma y’imibonano
Ni ngombwa ko umuntu akurikiza inama twatanze hejuru,ikindi kandi ngo umugongo ni indwara
ivurwa igakira iyo yivujwe hakiri kare, ariko ko kwirinda biruta kwivuza. Ibyo wakora ngo utarwara umugongo harimo Kwirinda guterura cyangwa kwikorera ibintu biremereye cyane.
Kwirinda kwicara cyangwa guhagarara igihe kirekire mu buryo bumwe nk’abamotari, abashoferi n’abakozi bo mu biro bagafata akaruhuko byibura iminota itatu mu isaha, noneho bakabona gukomeza,abakora imibonano nabo bagomba kwirinda gukora ibyo twavuze hejuru bityo bagatandukana no kuribwa umugongo nyuma y’imibonano mpuzabitsina.


