Inama mpuzamahanga 2 i Kigali, ihagarikwa rya batatu muri RURA na mwarimu ukekwaho kwica undi: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye umutekano, politiki n’ubutabera.

Harimo:

Inama ya IPU na Youth Connekt Africa mu Rwanda

I Kigali habereye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’inteko zishinga amategeko ku Isi rizwi nka IPU ndetse n’inama y’urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika izwi nka Youth Connekt Africa yabaye ku nshuro ya 10.

Abashingamategeko bitabiriye inama ya IPU baganiriye ku buryo ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bihugu byabo ndetse n’imbogamizi zikirimo. Gusa banacishijemo baganira ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Iyahuje urubyiruko yo yavuzwemo ingingo zirimo by’umwihariko amahirwe rukwiye guhabwa kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’umugabane, ndetse n’inshingano ubwarwo rufite.

Umusirikare uzayobora urwego ruzakora iperereza ku Rwanda na RDC yaramenyekanye

Umusirikare wo muri Angola wo ku rwego rwa General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda yaramenyekanye.

Uyu musirikare, Gen. Joao Massone, yamurikiwe i Kinshasa tariki ya 13 Ukwakira, ubwo yari yajyanye n’itsinda ryo muri Angola ryari riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Tété Antonio.

Nyuma ya RDC, iri tsinda ryageze mu Rwanda, ryakirwa na Perezida Paul Kagame. Minisitiri Tété yanashyikirije Umukuru w’Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Angola.

Urupfu rwa Padiri wari ubumazeho amezi 3

Padiri Iyakaremye Berchair wari umaze amezi atatu aherewe ubupadiri muri diyosezi ya Cyangugu yapfuye azize uburwayi mu gitondo cya tariki ya 13 Ukwakira.

Nk’uko byemejwe n’Umushumba wa diyosezi, Padiri Berchair yapfiriye mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke.

Uyu musaderidoti ukomoka muri Paruwasi ya Musasa yari yarahawe iyi nshingano muri Nyakanga 2022.

Abayobozi batatu muri RURA birukanwe mu nshingano

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki ya 10 yirukanye abayobozi bakuru batatu mu rwego rushinzwe kugenzura inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Abirukanwe barimo uwari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Eng. Deo Muvunyi, Pearl Uwera wari ushinzwe imari na Rwabizi Fabien wari ushinzwe ubutegetsi muri uru rwego.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryasobanuye ko aba bayobozi bagize imyitwarire n’imiyoborere idakwiye mu gihe bari muri izi nshingano.

Umwarimu avugwaho kwica mugenzi we basangiraga inzoga

Umwarimu ukorera mu karere ka Nyaruguru witwa Nyamwasa Janvier arakekwaho kwica mugenzi we basangiraga inzoga witwa Ndabakuranye Bonaventure, amukubise icupa mu mutwe.

Nyamwasa yatawe muri yombi ku mugoroba wa tariki ya 12 Ukwakira ubwo yari amaze gukomeretsa mu mutwe Ndabakuranye basangiriraga mu kabari gaherereye mu murenge wa Nyagisozi nyuma yo gushyamirana.

Ndabakuranye muri uwo mugoroba yajyanwe ku bitaro bikuru bya Butare kugira ngo yitabweho, nyuma aza gupfa azize ibikomere. Nyamwasa yahise atangira gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *