Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye ku wa Kabiri tariki ya 12 yagejejweho Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi [7 (2017-2024)] y’impinduka zo kwihutisha iterambere (National Strategy for Transformation) irayemeza imaze kuyikorera ubugororangingo.
Iyo gahunda ntiyahise itangarizwa Abanyarwanda kuko Itegeko Nshinga rigena ko Minisitiri w’Intebe ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma. Bitarenze iminsi 30 ashyizweho, agomba kushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko.
Iyo gahunda ni yo igenderwaho muri iyi manda y’imyaka 7 ya Perezida wa Repubulika. Akenshi ishingira kuri manifesto y’umutwe wa politiki ufite umukandida watsinze amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Ni ukuvuga ko ari iy’Umuryango FPR Inkotanyi hiyongereyeho ibitekerezo byavuye mu mitwe ya politiki yindi ikorera mu Rwanda n’iby’abakandida bigenga.
Ibikorwa kandi bishingiye ku cyerekezo 2020 na 2050, kuri gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu ya 2 n’iya 3(EDPRS2, 3), gahunda y’iterambere rirambye n’ibindi, harimo n’ibyemezo byagiye bifatirwa mu mwiherero w’abayobozi ndetse no mu nama y’igihugu y’umushyikirano.
Ibizakorwa bizibanda ku nkingi enye zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’i miyoborere myiza.
Ibizakorwa mu bukungu mu 2017-2024 muri Manifesto ya FPR- INKOTANYI
Umuryango FPR- INKOTANYI ugamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose bushingiye ku ishoramari ry’Abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere. By’umwihariko, hazakorwa ibi bikurikira:
Hazahangwa imirimo ibyara inyungu, hagamijwe kuzamura ubukungu no kurandura ubukene. Kongera umubare w’abize ubumenyingiro, buhujwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hanatangwe ibibafasha gutangira umurimo. Hazubakwa ubushobozi bw’Abanyarwanda mu guhanga, gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga;
Hazashyirwaho uburyo bufasha guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga ibishya; guteza imbere guhanga imirimo, hashyirwaho umushinga w’icyitegererezo ubyara inyungu kuri buri mudugudu;kunoza imicungire n’imiyoborere y’amakoperative, hubakwa ubushobozi bwazo.
Hazatezwa imbere imigi, icyaro n’imyubakire, hagamijwe imibereho myiza ya bose. Hazashyirwaho uburyo bworohereza Abanyarwanda gutura heza habugenewe, bijyanye n’igihe n’ubushobozi bwabo harimo n’abatuye mu tujagari. Abanyarwanda batuye mu cyaro bazatuzwa ahabugenewe, mu midugudu itunganyije ijyanye n’iterambere.
Abanyarwanda batuye mu manegeka bazatuzwa neza n’aho batuye havugururwe, ku bufatanye n’Abikorera. Hazimurwa nibura imiryango 1,000 buri mwaka. Amazi n’amashanyarazi bizagezwa kuri bose, kandi hakoreshejwe uburyo butangiza ibidukikije.
Hazashyirwaho amatara yo ku mihanda iduhuza n’ibindi bihugu ndetse no ku mihanda minini yo mu migi. Hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu migi no mu cyaro.
Hazubakwa amakusanyirizo n’imiyoboro y’imyanda mu migi, n’ibimpoteri mu cyaro, hashyirweho n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro. Hazatezwa imbere inganda, ibyo twohereza mu mahanga, hongerwe n’ ibikorwa remezo bizamura ubuhahirane
Ku bufatanye n’Abikorera, hazubakwa inganda nshya hanongererwe ubushobozi inganda zitandukanye zifasha guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo ku Banyarwanda, harimo:
- Uruganda rukora imiti;
- Uruganda rukora inzitiramibu;
- Inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi;
- Uruganda rukora amafumbire;
- Uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa (packaging materials);
- Inganda zikora imyenda;
- Inganda zitunganya impu n’izindi nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Hazarangizwa imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na km 800 mu Gihugu cyose harimo: Ngoma-Bugesera — Nyanza; Base-Gicumbi-Rukomo — Nyagatare; Huye — Kibeho — Munini; Kagitumba — Kayonza — Rusumo na Kigali Ring road;
Hazubakwa hanasanwe imihanda mihahirano (feeder roads) ireshya na km 3,000 mu rwego rwo kugeza umusaruro ku isoko;
Hazubakwa imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 350 mu Mujyi wa Kigali, imigi iwunganira n’indi migi mito;
Hazakomezwa guhuza u Rwanda n’Ibihugu by’Akarere, hakoreshejwe imihanda, gariyamoshi, ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibyambu mu kiyaga cya Kivu;
Hazongerwa amasoko ya kijyambere ahuza imipaka y’u Rwanda n’Ibihugu duhana imbibi;
Hazakomezwa guteza imbere ubuhahirane n’ubucuruzi, hagamijwe guteza imbere no kwagura isoko ry’ibyo u Rwanda rwohereza mu Karere no mu mahanga (urugero: COMESA, EAC, SADC, Northern Corridor, ECCAS).
Hazubakwa icyambu kidakora ku mazi (dry port), mu rwego rwo korohereza abacuruzi kubika, kwohereza no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, n’ibindi byambu u Rwanda rufite mu mahanga.
Ku bufatanye n’Abikorera, hazubakwa ahantu h’icyitegererezo habereye imyidagaduro, n’ubucuruzi harimo n’aho guhahira nta mahoro;
Hazazamurwa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu bwinshi no mu bwiza; umutungo kamere ubyazwe umusaruro, hanabungabungwe ibidukikije
Ku bufatanye n’Abikorera, hazongerwa ubuso bw’ubutaka buhujwe n’ubwuhirwa; hatezwe imbere ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi. Ubuso bukorwaho amaterasi y’indinganire buzikuba kabiri bunabyazwe umusaruro;
Hazongerwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire mu bahinzi n’aborozi, by’umwihariko mu bijyanye no kuhira. Buri mwaka, ubutaka bwuhirwa buzongerwaho 12%;
Hazashyirwaho gahunda yo kwongera ubwinshi n’ubwiza umusaruro ukomoka mu bworozi bunyuranye. Aborozi bazakangurirwa guhuza imbaraga bagakora ubworozi bw’umwuga bujyanye n’isoko.
Guharanira ibikorwa byose by’iterambere byubahiriza ibisabwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
ibindi bizakorwa:
2017-2024: FPR izashyiraho uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, abaturage bose bashobore kwivuza neza
2017-2024: FPR ishyize imbere kubaka no kongerera ubushobozi inganda nshya zirimo urw’ imiti
Ubukungu; Bimwe mu byo FPR yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 7 ishize n’ibishya iteganya
Gahunda y Guverinoma yo muri manda ishize 2010-2017
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


