Inama abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bagombaga guhuriramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusubikwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa.
Muri Gicurasi uyu mwaka abarwanya Leta y’u Rwanda bari batangaje ko bateganya guhurira mu nama igomba kubera muri kimwe mu bihugu by’umugabane wa Afurika muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Icyo gihe ntihigeze hatangazwa icyo gihugu icyo ari cyo, gusa mu kwezi gushize byamenyekanye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yari yemeye kubakira.
Ni nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yari yanemeye kubaha indege yo kubazana muri iki gihugu ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba, bivugwa ko ari we wari umuhuzabikorwa w’iriya gahunda yo guhuriza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda i Kinshasa.
Mu gihe byari byitezwe ko iyi nama ibera muri Congo kuri uyu wa Gatandatu , amakuru avuga ko yamaze gusubikwa ikimurirwa ku yindi tariki itaramenyekana.
Amakuru y’isubikwa ry’iyi nama yemejwe na Dr Charles Kambanda usanzwe ari umuvugizi w’urugaga bahuriyemo, mu kiganiro yagiranye n’imwe mu ma Radiyo akorera kuri Internet.
Kambanda yavuze ko “ibibazo [byatumye basubika inama yabo] byavutse nyuma y’inama [y’inyabune] abakuru b’ibihugu bakoreye muri Angola.”
Muri iriya nama y’i Kinshasa, byari byitezwe ko mu bagomba kuyitabira harimo na bamwe mu bantu bo mu mutwe wa FDLR.
Dr Kambanda yavuze kandi ko Perezida Tshisekedi n’undi muperezida atatangaje amazina na bo bagombaga kuyitabira.
Mu myanzuro y’inama yabereye i Luanda ku wa Kabiri tariki ya 27 Kamena harimo uwamagana ibikorwa by’urugomo by’umutwe wa FDLR, ibiri mu byadobeje iriya nama y’i Kinshasa.
Iyi nama yagombaga kuba nyuma y’indi nka yo yabereye i Washington DC muri Gicurasi yahuje abarwanya Leta y’u Rwanda bari biganjemo abasanzwe baba mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Aba barimo Gasana Eugène [yahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni] umaze igihe yarahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, Dr Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa RNC n’abandi batandukanye.
Itangazo aba biyita ko bahuriye mu rugaga ruharanira ineza y’Abanyarwanda basohoye nyuma yo guhura ku wa 20 Gicurasi, rivuga ko icyari cyabahuje ari “guhuza amajwi hanyuma bagasaba Perezida Paul Kagame gufungura urubuga rwa Politiki ku banyarwanda bose kugira ngo bagire uruhare mu rugendo rwa Politiki y’igihugu cyabo.”
Kuri uyu wa Gatandatu bagombaga guhurira i Kinshasa, mu gihe hashize umwaka RDC irebana ay’ingwe n’u Rwanda.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wadutse nyuma y’igihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ziri mu mirwano n’ingabo za Congo.
Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha uyu mutwe, ibyo u Rwanda ruhakana ahubwo rukayishinja gukorana n’umutwe wa FDLR umaze imyaka hafi 30 ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi na we ubwe yigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.
Ni Tshisekedi mu mwaka ushize wabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Mu gihe RDC yaba yakiriye iriya nama, byitezwe ko umubano wayo n’u Rwanda ushobora gukomeza kuba mubi.
Mu bo byitezwe ko bagomba kuyitabira harimo Eugène Gasana mu kwezi gushize wakiriwe i Kinshasa na Tshisekedi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo aba bombi baganiriye; gusa bitekerezwa ko uriya wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda yari muri gahunda yo gutegura iriya nama.


