Colonel Nshimiyimana Augustin wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, yasabye umutwe wa M23 gukora ibishoboka byose ukarinda umutekano wo mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura.
Colonel Nshimiyimana wamenyekanye nka Bora Manassé yabigarutseho mu kiganiro yahaye BWIZA TV.
M23 imaze igihe kirekire igenzura uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko utwa za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Uyu mutwe wigaruriye utu duce nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC rigizwe n’Ingabo z’iki gihugu (FARDC), imitwe ya FDLR na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, iza SADC ndetse n’abacanshuro.
Icyakora n’ubwo M23 ivuga ko mu duce igenzura abaturage batekanye, haracyumvikana ubwicanyi bamwe mu baturage bakorerwa n’Ingabo za Leta ndetse n’imitwe irimo FDLR.
Colonel Bora kuri ubu usigaye uba mu Rwanda yagaragaje ko M23 ikwiye kuba ihagaritse imirwano ikabanza kurinda abaturage bo mu duce yamaze gufasha.
Ati: “Njyewe mbaye ndi mu bayobozi ba M23 kuri iyi tariki ikintu nakwihutira gukora ni uguhita ncungira umutekano aho namaze gufata. Nkabanza namenya nti ‘aho nafashe ese abaturage bafite umutekano?’ Natabara amaraso ari gutemba ibindi nkabyigaho nyuma”.
Colonel Bora yagaragaje ko nk’ubwicanyi bukorerwa mu mujyi wa Goma buruta ubukorerwa mu ntara ya Gaza, ashimangira ko uyu mujyi uri mu yo M23 yakabaye irinda.


