Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, hazaba inama isanzwe ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hasuzumwa niba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakwemererwa kuba umunyamuryango. Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi muri Kamena 2019 yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na wari uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), icyo gihe ibaruwa isaba kwemerera Congo kuba umunyamuryango wa EAC. Iyo baruwa yanditswe tariki 08 Kamena 2019 igaragaramo inyungu Congo isanga yakura mu kujya muri uwo muryango kugeza ubu ugizwe n’ibihugu bitandatu. Ku isonga hari inyungu zo kwagura ubucuruzi hagati ya Congo n’ibihugu bigize EAC. Ku murongo w’ibyigwa knadi muri iyi nama harimo gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango uzasimbura Libérat Mfumukeko. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



