Inama zagufasha gukomera mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’uwo wakundaga

Sangiza iyi nkuru

Burya gutandukana n’uwo ukunda ni ibintu bitakirwa kimwe n’abakundana bombi, rimwe na rimwe ugasanga umwe muri mwe ahise afata ibyemezo bitandukanye bishobora no kumuganisha ahabi. Hari igihe uhita uninjira mu rukundo rushya ariko bikakugora kubera urukundo rwa mbere wahozemo rutarasibangana muri wowe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dore inama zagufasha mu gihe bikubayeho:

Urasabwa kwizera uwo mukundanye nyuma yo gutana n’uwa mbere, witondere inama zerekeranye nuko wakwitwara kuwo yasimbuye uzitondere, wirinde guhamagara uwo mwakundanaga, wirinde ikintu cyatuma mwongera guhura.

Mu gihe cyose wumva utarakira igikomere gitewe n’icyabatandukanije, irinde icyabahuza cyose usiba nimero ye ya telephone, email n’izindi nzira zisa n’izi zishobora kubahuza.

Komezanya n’uwo muri kumwe umwubahe, wirinde n’undi uwo ari we wese mwigeze kugirana imishyikirano. Abantu benshi iyo batandukanye n’abo bakunda, bakunze kugarukira abo baba baratandukanye kera, umuntu aba asabwa kubirinda bose agatumbira imbere aho gusubira mu byahise kuko bigira ingaruka zikomeye.

Irinde gukomeza gukurikirana urukundo rwawe rwa mbere ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, instagram n’izindi, wisoma ibyo yanditse, wigira icyo wandikaho cyangwa ngo ube wareba n’amafoto yaba yashyizeho kuko ibi byose biba bishobora kugukurura mu gihe utaramenyera.

Niba bibaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwabanaga wikunva ko habaye ikintu kidasanzwe kuko ibi nabyo ni bimwe mu bigomba kuranga imibanire y’abantu kuko ntabatana batarabanye, ahubwo haranira kumva ko ibyiza biri imbere n’uwo muri kumwe.

Ishyiremo ko byose bishoboka ko urukundo urimo rwaguhira kurusha n’urwo wahozemo, emera amarangamutima yawe yongere afunguke nk’uko yafungukiraga uwo mwahoze mukundana, shishoza, ubigiremo amakenga, ubanze umumenyere bizagufasha kurambana nawe.

Subiza amaso inyuma urebe ko gutandukana kwawe n’uwa mbere haba hari amakosa yaguturutseho, nusanga ahari uharanire ko atazongera kubaho.

Ganiriza urukundo rwawe rushya ibyakubayeho, urusabe kugufasha kwibagirwa ibihe by’urukundo rwa mbere.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *